Uko ubusambanyi bwimukiye ku ikoranabuhanga buri gusenya ingo umusubirizo [VIDEO]
Yanditswe: Tuesday 23, Sep 2025
Muri iki gihe urahumbya gato wasubira ku mbuga nkoranyambaga ugasanga abantu bacitse ururondogoro. Nta kindi kiri kugarukwaho cyane, ni amashusho y’urukozasoni akomeje kwisuka ubutitsa, kandi mu buryo buteye impungenge kuko usanga bikorwa n’ingeri zose.
Kimwe mu biri gutiza umurindi kwiyongera kw’amashusho n’amafoto by’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda, ni uko abantu benshi muri iki gihe basigaye bumva kwifata amashusho bambaye ubusa ntacyo bitwaye.
Mbese imyumvire iri mu rubyiruko rw’ubu bamwe bakunze kwita ‘Gen-Z’ irahambaye, iyo bamwe barimo nawe uri gusoma iyi nkuru ushobora kuba ufite kuko igihe icyari cyo cyose baba bumva bafite uburenganzira ku mibiri no ku buryo kwifata aya mashusho nta kibazo baba babibonamo.
Ni na ho ushobora gusanga umuntu yafashe aya mafoto ari gutera akabariro n’umukunzi we cyangwa se akayamufata bari kumwe, undi akumva nta cyabaye. Aha rero ni ho umuntu ashobora gucikwa cyangwa se telefoni ye ikaba yakwinjirwamo n’undi muntu bikarangira aya mashusho agiye hanze mu buryo butunguranye.
Muri iki gihe kandi, Abanyarwanda n’aba-diaspora bakomeje gucudika ndetse benshi muzi couple zitandukanye zagiye zikundana urukundo rw’iya kure, umwe ari hano i Kigali undi ari muri Amerika, i Burayi n’ahandi.
Akenshi rero, hari igihe biba ngombwa ko nk’abantu bakundana umwe asaba undi amashusho ari kwikinisha, yambaye ubusa se cyangwa andi amugaragaza yambaye buri buri.
Hari n’amashusho ashobora gufatwa nyirayo atazi ko uri kuyamufata afite umugambi wo kuyasakaza, nyuma yo kuyatumwa n’uwo baba batajya imbizi; bikarangira bamwe bisanze hanze muri ubwo buryo.
Amashusho atandukanye asakazwa mu buryo bumwe cyangwa ubundi kandi bigakorwa hari impamvu yatumye ajya hanze, kuko bigoye kumvisha umuntu kukwemerera kwifata aya mashusho mu buryo bworoshye.
Mu muvuduko w’iterambere ry’ubu bamwe bahisemo kuyoboka inzira yo gushakira amaramuko ku mbuga nkoranyambaga. Ubu usanga hari abiyemerera ko batunzwe no gusangiza ababakurikira ku mbuga nka Onlyfans, amatsinda ya WhatsApp yabigenewe, Snapchat Private Story n’ahandi hatandukanye.
Aha hose umuntu ashobora kuhifashisha akishyura umukobwa cyangwa umuhungu runaka utanga iyi serivisi, undi na we si ukwiva inyuma akamuha amashusho yifuza bitewe n’ayo yishyuye.
Uko wishyura menshi ni ko aba bacuruza aya mashusho bakongerera ubwasisi bwo kureba ibice byinshi by’imibiri yabo cyanga se ku bakobwa bakifata amashusho bavubura amavangingo.
Inzobere mu by’ubuzima bw’imyororokere, Dr Anicet Nzabonimpa, avuga ko nko ku bubatse, ibi bishobora kurangira bisenye urugo. Ati: "Abantu bari kugenda bifotora bagashyira ku mbuga nkoranyambaga, navugaho ibintu bibiri. Icya mbere, ni ugufata iyo foto. Gufata iyo shusho ukifata wenda igitsina cyawe, ni ukuvuga ngo nawe uvuye ku kuba umuntu ubaye ifoto. Ariko noneho hari n’ikindi cya kabiri, kuyohereza.
Abakobwa cyangwa abagore boherereza abagabo/abasore amafoto, twumva ko n’abasore cyangwa abagabo boherereza abakobwa/abagore amafoto ariko ngo baganisha ku gukora imibonano mpuzabitsina ngo bashimishanye, bakore imibonano mpuzabitsina umwe ari ikantarange undi ari ikantarange. Biriya ni ukwikinisha."
Itegeko risobanura ko umuntu, mu ruhame, wambara ubusa buri buri, ugaragaza imyanya ndangagitsina ku bushake, cyangwa ukora imibonano mpuzabitsina mu ruhame, aba akoze icyaha.
Ashobora guhanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi 300 Frw ariko itarenze ibihumbi 500 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
REBA IKIGANIRO CYOSE USOBANUKIRWE BYINSHI KURI IYI NGINGO
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *