Uko wagura itike izakwinjiza mu gitaramo Alexis Dusabe azizihirizamo imyaka 25 amaze mu muziki
Yanditswe: Tuesday 02, Dec 2025
Hari ibitaramo biba bifite umwihariko wo gusubiza abakunzi b’ivugabutumwa ku ntego nyayo yo kuramya no gushima Imana. Mu rwego rwo kwizihiza imyaka 25 amaze mu muziki wa Gospel, umuramyi mpuzamahanga Alexis Dusabe yamaze gushyira ku isoko amatike yo kwinjira mu gitaramo gikomeye yateguye, “Umuyoboro 25 Years Concert”, giteganyijwe kuba ku wa 14 Ukuboza 2025 muri KCEV – Camp Kigali. Ni igitaramo cyahariwe gushima Imana, gusubiza amaso inyuma no kwishimira urugendo rurerure rwo gukorera Imana.
Alexis Dusabe, uzwi mu ndirimbo zubatse imitima ya benshi nka Umuyoboro, Kuki Turira, Zaburi 23, Ngwino Dusabe, Njyana i Gorogota, Mfite Umukunzi n’izindi nyinshi, azafatanya n’abaririmbyi bakunzwe mu Rwanda no mu Burundi, barimo Bosco Nshuti na Pastor Lopez. Ni igitaramo cyitezweho guhuza abakunzi b’umuziki wa Gospel no kubaha umwanya wo kongera kwiyegereza Imana binyuze mu ndirimbo zomora imitima.
Abifuza kwitabira iki gitaramo bashyiriweho uburyo bworoshye bwo kugura amatike banyuze ku rubuga rwihariye www.umuyoboro.com. Amatike ari mu byiciro bitandukanye kugira ngo buri wese abashe kwibonera umwanya: Classic (5,000 Frw), Silver (10,000 Frw), Gold (20,000 Frw), Premium (25,000 Frw), na VVIP Sponsor (50,000 Frw). Hari n’igabanyirizwa rya 10% ku bakoresha Airtel Money, banyuze kuri 79750293# (East African Gospel Festival – EAGF).
Iki gitaramo gikomeje guterwa inkunga n’imiryango n’ibigo bitandukanye birimo Airtel, Dove Hotel, Saltel, AZF Global Trading na Ishema Paper Cups, byagize uruhare rukomeye mu guegura uyu munsi w’amateka utegerejwe n’abatari bacye.
Muri iki gitaramo, Alexis Dusabe azanamurika alubumu ye ya kane “Amavuta y’Igiciro”, igizwe n’indirimbo 12 ziri mu ndimi zitandukanye – Ikinyarwanda, Icyongereza, Igiswahili n’Igifaransa – yamaze gukorerwa amajwi ku rwego rwo hejuru.
Umusogongero w’iyi alubumu watanzwe ku wa 14 Nzeri 2025 mu gitaramo cyitabiriwe n’abahanzi bakomeye n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Alexis Dusabe, umuramyi umaze imyaka 25 akorera Imana, ni umwe mu bahanzi bagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuziki wa Gospel mu Rwanda.
Yatangiye kuririmba akiri muto, aza kwakira agakiza afite imyaka 17, guhera ubwo atangira urugendo rwo kwiyegurira umurimo w’Imana. Yamenyekanye cyane mu myaka ya 2000, ahanini kubera indirimbo ze zifite ubutumwa bukomeye bwubatse imitima ya benshi.
Asengera mu Itorero ADEPR Nyarugenge, aho yanakiriye impano yakomeje kwaguka binyuze mu makorali yiganjemo Hoziyana Choir. Yashakanye na Ingabire Carine umufasha umushyigikira cyane mu muziki we. Muri ibyo byose, intego ye igumye ari imwe: “Gukwirakwiza ubutumwa bwiza bwa Kristo Yesu binyuze mu ndirimbo”.
Ibigwi bye byumvikana mu bihangano byinshi birimo Ngwino, Ibyiringiro, Umuyoboro, Zaburi 23, Hora ku Ngoma, Njyana i Gorogota, Nkomeza, Amazi y’Ubugingo, Ninde Wamvuguruza, Yesu Araje n’izindi nyinshi zakoze ku mitima y’abatuye Afurika y’Iburasirazuba n’ahandi.
Ku bashaka amakuru arambuye ku gitaramo, bashobora guhamagara kuri +250 788 880 901 cyangwa bakabandikira kuri email [email protected].
“Umuyoboro 25 Years Concert” ni kimwe mu bitaramo bitegerejwe cyane mu mpera z’umwaka wa 2025, byitezweho gusiga amateka mashya mu muziki wa Gospel mu Rwanda no kongera gukomeza umuyoboro w’ubutumwa bwiza bwacengeye imitima myinshi mu myaka 25 ishize.
Alex Dusabe ageze kure imyiteguro y’igitaramo “Umuyoboro 25 Years Concert” azanamurikiramo Album nshya amaze igihe akoraho
Nawe wagura itike yo kwinjira muri iki gitaramo, ugafatanya na Alexis Dusabe guhimbaza Imana
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *