skol
fortebet

Ukraine: Abasirikari 2 bakoze ubukwe bari kurugamba kugirango hatazagira upfa badasezeranye[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 08, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abasirikare babiri bo muri Ukraine bakorewe ibirori byo gushyingirwa na bagenzi babo aho bari kurugamba bahanganye n’uburusiya.

Sponsored Ad

Muri ibi birori, bagenzi babo bari bambaye impuzankano y’igisirikare, babataramiye ndetse banabatunganyiriza ibyo kurya, nko mu bukwe busanzwe.

Muri uyu muhango Hagaragaye abasirikare babiri bafashe inshingano y’ubupadiri, basezeranya aba bakunzi, bifashishije amagambo akoreshwa muri Kiliziya Gatolika, banakora indi migenzo bijyana.

Umukwe, Valerii Filimonov, muri videwo ya The Srait Times yumvikana agira ati: “Twafashe icyemezo cyo gusezerana kubera ko turi mu bihe bikomeye, kandi nta wamenya ikizaba ejo. Ni yo mpamvu byari ngombwa ko bikorwa byihuse.”

Umugeni, Lesia Ivashchenko na we ati: “Tugomba kuba muri ibi bihe. Abantu benshi barabivuga ariko abake babasha kubaho hashingiwe kuri iri tegeko. Kugira ngo dukomeze twiyumvemo inshingano, dukeneye kuba muri ibi bihe, tunagira icyizere cy’ibyiza. Tugomba gukora ibishoboka byose mu buzima.”

Uyu mugeni yasobanuye kandi we na Filimonov batigeze bateganya gukorera ubukwe ku rugamba, cyane ko kandi mbere yo kurujyamo nta na gito bari baruziho, keretse ibyo bumvanaga abantu.

Ngo ariko bamaze kurugeramo, barasobanukiwe, bigira inama yo gushyingirwa bakiriho kandi bemeza ko iki gikorwa cyabongereye imbaraga kuri uru rugamba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa