skol
fortebet

Umu Pasiteri wibye mu rusengero yayoboraga yahanishijwe igihano gikomeye

Yanditswe: Tuesday 26, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umu Pasiteri witwa Adolf Lwazi Moyo wo muri Zimbabwe yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwiba ibintu bifite agaciro ka 13,000$.

Sponsored Ad

Uyu mugabo w’imyaka 31 yajyanywe gufungwa n’abapolisi. atanga ku bushake amakuru yafashije kugaruza bimwe mu bikoresho by’ikoranabuhanga yari yibye.

Umucamanza mu Rukiko rwo mu Mujyi wa Harare yamuhamije icyaha cy’ubujura.

Yasabwe kwishyura Itorero rye asaga Miliyoni ZW$1 mu gihe yamara amasaha 630 akora imirimo ifitiye igihugu akamaro neza azahita ababarirwa yidegembye.

Umucamanza yavuze ko imyitwarire ya Moyo iteye inkeke ku buryo agomba kwisubiraho cyangwa akazagarurwa imbere y’Inkiko.

Yajyanwe mu nkiko ashinjwa kwiba Itorero rya Apostles of Christ ibintu bifite agaciro ka $ 13.000 birimo Laptops 18 na Televiziyo byifashishaga n’itorero rye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa