skol

Umubyeyi Gabriella agiye guhatana muri ‘Miss RSW International’ ibera muri Australie

Yanditswe: Monday 07, Jul 2025

featured-image

Umubyeyi Igihozo Gabriella yatsindiye guhatana mu irushanwa rya Miss Rise and Shine World [RSW] International 2026 ribera muri Australie, ahigitse abandi bakobwa bo mu Rwanda bari bahanganye nawe.

Iri rushanwa ry’ubwiza ritegurwa na ‘Rise and Shine World Inc., ku bufatanye na JAM Global Events.’

Uyu mukobwa yatsinze mu cyiswe ‘Triangle Winners’ aho abakobwa bakomoka mu bihugu byo mu karere kamwe bajya mu itsinda rimwe.

Umubyeyi Igihozo Gabriella ari kumwe n’uwitwa Nycie Gracia Dushime wo mu Burundi wanageze muri kimwe cya kane cya Miss Burundi uyu mwaka, ndetse na Diana Nakeza Mushagalusa wa RDC. Aba bakobwa babarirwa mu cyiciro cy’abakobwa bo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Aba bakobwa bazahagararira ibihugu byabo muri Miss RSW International mu 2026. Umubyeyi Gabriella w’imyaka 18 ubusanzwe akunze gukoresha izina rya Gaby. Yiga muri King David Academy.

Yivuga nk’umukobwa w’umutima w’ubwitange n’udushya, cyane cyane akagira umuhate mu bijyanye no kwihangira imirimo no kuyobora. Avuga kandi ko ari umuntu wumva cyane unafite imbaraga zidasanzwe, akaba umusesenguzi utuje uyobora akoresheje umutima n’ubwenge.

Ubuzima bwa Gabriella bushingiye ku kwizera, urukundo n’umuryango, kandi avuga ko umubano we n’Imana hamwe n’inkunga ahabwa na nyina ari byo shingiro ry’imbaraga ze.

Yagize ati “Ni ishema rikomeye guhagararira buri mugore w’Umunyarwandakazi ufite inzozi. Nje n’umutima wuzuye urukundo, kandi n’intego ndende itakwihishira.”
Muri Miss Rise and Shine World Rwanda 2025, Umubyeyi Igihozo Gabriella yatsinze ku manota 212,03/300 angana na 70,68%. Yaguwe mu ntege na Asangwe Marie Osea wabaye igisonga cye cya mbere na Irankunda Jeanine wabaye igisonga cya kabiri.

Abari bagize akanama nkemurampaka bashimye Umubyeyi Gabriella kubera kugaragaza ko akuze mu mutwe, ubuhanga mu muco, ubuhanga mu kuvuga no kugira ubuhanga buhambaye mu ikoranabuhanga. By’umwihariko yashimiwe uburyo yitwara ashingiye kuri Kristu n’uburyo yubaha umurage nyarwanda.

Mu gutanga amanota hashingiwe ku itora ryo kuri internet, ndetse n’amashusho abari bahatanye bafashe bagaragaza ibintu bitandukanye.

Abari bagize akanama nkemurampaka bari baturutse muri Amerika, u Bwongereza, Canada, Australie, Nouvelle Zélande na Irlande. Miss Rise and Shine World yashinzwe mu 2012 na Bishop Justin Alain hamwe n’umugore we Marlene Justin, ubu ikaba imaze kugera mu bihugu birenga 50. Igamije guteza imbere abagore mu buyobozi bishingikirije ku kwizera n’intego y’Imana.

Iri rushanwa rizaba umwaka utaha muri Mutarama, rihurize hamwe abakobwa baturutse ku migabane itandukanye.

Umubyeyi Gabriella agiye guhatana muri Miss RSW International

Umubyeyi Igihozo Gabriella ari mu itsinda ahuriyemo n’umukobwa wo mu Burundi no muri RDC

Uyu mukobwa afite imyaka 18 y’amavuko

Umubyeyi Igihozo Gabriella azahatana mu irushanwa rya Miss Rise and Shine World[RSW] International mu ntangiro za 2026

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa