skol
fortebet

Umubyeyi umaze imyaka irenga itanu atwite inda itavuka ahishuye ibyamubayeho

Yanditswe: Monday 06, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umubyeyi witwa Martha Mukagakwerere umaze imyaka itanu ni amezi ane atwite inda yanze kuvuka ahishuye urugendo n’ubuzima abanyemo n’iyo nda ihora imwihinduka uyu munsi akayibona nyuma y’igihe ikongera ikagenda.

Sponsored Ad

Uyu mubyeyi e’imyaka 43 y’amavuko wahuye n’ibintu bigoye ariko akaba adatakaza ikizere dore ko avuga ko yemera ko isaha y’Imana n’igera azibaruka kuko yizera ko ishobora byose.

Mu Kiganiro n’umunyamakuru Gerard Wamusuye yavuze ko inda atwite ayimaranye amezi atanu ni amezi ane.

Umunyamakuru yamubajije uko byamugendekeye maze agira ati" Narasamye inda igeze mu mezi atandata hari mu masaha ya mugitondo nicaye numva ikintu gisa n’igihushye inda iba iragiye kandi narimo numva umwana akina niko kubwira umugabo twarikumwe nti inda ndayibuze ako kkanya twese biratuyobera nihutira kujya kwa muganga kuko narimfite ibipapuro nubundi nari narivurijeho ngezeyo umwana baramureba baramubura".

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko kuva icyo gihe yahise atangira urugamba rwo kubana niyo nda avuga ko hashira amezi make ikagaruka ubundi ikongera ikagenda ndetse rimwe na rimwe agira n’ibibazo byo kuyiviraho.

Akomeza avuga ko muri urwo rugendo rwose abaganga nabo byarabayobeye yafashe n’umwanya akegera n’abanyamasengesho ndetse Abakozi b’Imana bakamubwira ko isaha y’Imana nigera azibaruka kuko Imana hari aho yabitse uwo mwana.

Avuga ko ibi byose byamubayeho ari nk’impanuka kuko uwo mwana atwite yari umwana wa kane imbere ye hari batatu kandi bavutse neza nta kibazo kibayeho.

Martha avuga ko bamwe mu bamugiriye inama yo kuba yakwivuriza mu kinyarwanda ko n’abaganga barimo kuko nabo byari byabayobeye kandi amaze kuzenguruka ibitaro byinshi.

Akomeza avuga ko mubaganga yahuye nabo umwe ariwe wamubwije ukuri amubwira ko umwana we hari ibintu bamushyizemo uretse gutegereza Imana.

Akomeza avuga ko kugeza ubu aheruka kujya mu mwaka wa 2021 akaba ategereje Imana kuko hari icyo yavuganye nayo kandi ko abayeho kubera Imana atari kubw’abantu kuko nuburyo ameze yabikorewe n’umuntu.

Ibi byatumye umunyamakuru amubaza niba yaba azi uwabimukoreye avuga ko amuzi ati" Ndamuzi Imana yaramunyeretse kandi nawe ubwe yageze aho yivamo kuko twahoze turi inshuti ariko ubu ntanyegera".

Umunyamakuru yamubajije niba adashobora kujya mu baganga ba Gakondo ati" Ntago nzajyayo ndananiwe cyane kandi n’abankomeretsa ni benshi ariko nizera ko iyandemye igihe nikigera izampa Umwana no kuba mbona nkibasha guhumeka n’Imana ibikora".

Martha yakomeje avuga ko atiteguye kujya kwivuza ahandi uretse gutegereza Imana.

Uyu mubyeyi avuga ko afite ikizere cyane ku Mana kuko itajya ibeshya igihe cyose izasohoza kuko yamurinze muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ubwo yasigaraga ari wenyine nta muryango afite ariko ikamurinda.

Avuga ko kugeza ubu nta kintu yabasha kwikorera kuko kubwo kunanirwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa