skol
fortebet

Umubyeyi wa Miss Nshuti Divine Muheto yavuze byinshi ku buzima bw’umukobwa we

Yanditswe: Thursday 24, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Furaha umubyeyi wa Nshuti Divine Muheto wabaye Miss Rwanda 2022 yavuze uko yakiriye ikamba ry’umwana we anakomeza kubuzima bwe kuva ari umwanakugeza ubu.

Sponsored Ad

Uyu mubyeyi yagarutse kubuzima bwa Muheto kuva avutse kugeza ubu, avuga ko kandi ari umukobwa yagiriye ikizere kuva yamubyara ati’ Muheto n’umukobwa witonda kuva mubwana bwe ntiyigeze andushya ndetse no mwishuri yize neza, yakuze akunda abantu nawe ubwe akura ari umwana ukunzwe kandi uzi kwiyemeza ati Muheto kuva ari umwana icyo yiyemeje aragikora pe.

Mukiganiro yagiranye na Yago Tv show yamubajije uburyo muheto yavutsemo amuha urugero rw’ababyeyi babyara bibagoye cyane ariko yavuze ko Muheto atigeze amugora kuko yagiye kunda yo kumubyara ahagana saa cyenda saa moya yari yabyaye, umunyamakuru yakomeje umubaza icyo yatoje Muheto kuva ri umwana yagize ati" Muheto namutoje gusenga, guca bugufi, kwakira no kuba umukobwa w’agaciro arongera ati Muheto n’umukobwa ukunda abantu kuva ari umwana kandi ntakintu kijya kimuvuna muri we ibintu byose abyakira vuba.

Mama wa Muheto yakomeje avuga ati Muheto n’umukobwa uzi gufata inshingano kuko nubwo nawe ari umwana yakuze arera abandi ati Divine n’umukobwa wagirira icyo ageze kubanyarwanda.

Yabajijwe kumazina bise Muheto asobanura avuga ko amazina bamwise bayahurijeho nkababyeyi ati ’ izina Nshuti icyatumye turimwita twabitewe nubushuti bwange na papa we ati papa we n’inshuti yange kandi nange ndinshutiye hanyuma Divine bivuga impano ngirango ubu n’impano y’igihugu Muheto ryo n’izina rya se.

Uyu mubyeyi yakomeje avuga kumunsi wanyma uko yiyumvaga ati’ bariya bakobwa icumi bandwaje Pressure ariko numvaga ikigomba kuvamo cyose ngomba kucyakira cyane ko bariya bana bose bari mumyaka imwe kandi bose ari beza nabonaga buri wese hariya akwiye ikamba ati kuko si muheto nasengeraga gusa bose narabasengeraga ati ariko aho narindi narindi mumwuka nyobowe n’isengesho nabwiraga Imana ngo niba Ibona ikamba arikwiye irimuhe.

Yakomeje avuga ati bakimara kumahamagara naranezerewe cyane nshimira Imana, ati kuko ajya kujyamo yagiyemo agiye kugerageza amahirwe ariko nezezwa no kubona yegukanye ikamba.

Ati" sinigeze ntungurwa n’amagambo yasubije kumunsi wanyuma kubera ko nari muzi ibyo yavuze niwe kandi arabishoboye.

Yasoje agira inama abana babakobwa ababwira ko bakwiye kwitinyuka kuko barashoye, anasaba ababyeyi guhereza abana ikizere bituma umwana akura afite intego kandi yumva ashyigikiwe.

Yanagize ubutumwa agenera abakobwa bose bitabiriye irushanwa ati icyo nababwira nibakomeze imishinga yabo nubwo ntakamba babonye ntibibabuze gukora icyo batekereje kuko n’ubundi n’ingaruka nziza kugihugu ati uyumunsi bishobora kuba byaranze ariko ubutaha bigakunda.

Abakobwa babonye amakamba nibahereze agaciro amakamba bahawe bayakorere ari nabwo butumwa yageneye umukobwa we anamusaba kuguma uko ari.

Mama wa Muheto yavuze ko yishimiye ikamba ry’umukobwa we anamwifuriza amahirwe murugendo rushya atangiye

Ibitekerezo

  • NiMwiza cyane umusore bazashakana ntarindijuru ateze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa