skol
fortebet

Umubyeyi wa The Ben n’umuraperi Green P yitabye Imana

Yanditswe: Saturday 19, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mbonimpa John w’imyaka 65 wari umubyeyi w’Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben ndetse n’Umuraperi Green P, yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu.

Sponsored Ad

Abaturanyi b’uyu mugabo babwiye InyaRwanda dukesha iyi nkuru ko yishwe n’uburwayi bwamufashe ku cyumweru gishize akajyanwa kwa muganga akavuzwa bikanga.

Ku murongo wa telefone, James Emile Mucyo bucura bwo muri uyu muryango yatangaje ko uyu mubyeyi yitabye Imana, aguye mu bitaro by’Akarere ka Kicukiro bizwi nk’Ibitaro bya Masaka, nyuma y’iminsi isaga itanu arembye.

Mu Ijambo rimwe yagize ati “Byarangiye”.

Aha twari ni mu Karere ka Kicukiro, mu murenge wa Kicukiro, Akagari ka Kicukiro mu Mudugudu wa Isoko. Abaturanyi b’uyu musaza bavuga ko yari asigaye aba wenyine muri urwo rugo.

Mu bigwi aba baturanyi bavuga by’uyu mubyeyi witabye Imana birimo kuba ariwe wakoresheje umuhanda uva kuri Kaburimbo ukagera ku Gipangu yari atuyemo, kandi ko ari we wa mbere watunze imodoka muri ako gace.

Mbonimpa John ubyara The Ben, Green P n’abandi yitabye Imana

IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa