skol

Umubyeyi wa Zuchu yavuze ku mubano uri hagati y’umukobwa we na Diamond

Yanditswe: Monday 12, Sep 2022

featured-image

Khadija Kopa wahoze ari umuhanzikazi akaba n’umubyeyi wa Zuchu yavuze k’umubano uri hagati y’umukobwa we Zuchu na Diamond Platnumz umubereye umuyobozi mu muziki we.

Uyu mubyeyi ibi yabivuze ubwo yari mu kiganiro kuri Wasafi Tv aho yagize ati"Nta rukundo nzi rw’aba bombi. kuko ibyo umukobwa wanjye yambwiye bitarimo".

Khadija akomeza avuga ko nawe yagiye abibaza umukobwa we kenshi bitewe nibyagiye bivugwa ariko umukobwa we akamuhakanira.

Ati"Ni kenshi nabimubajije ariko akomeza ambwira ko nta kindi kimuhuje na Diomond uretse akazi,kandi imyitwarire yabo ndayumva kuko nanjye ndi umuhanzi nzi uko bikorwa".

Ibi byatumywe abazwa kucyo byasaba kugira ngo hagire uwegukana umukobwa we mu gusubiza byumvikana ko kuri we yubaha amarangamutima y’umwana we.

Ati"Uwo yakunda wese namwemerera bakabana".

Uyu mubyeyi yavuze k’umubano w’umukobwa we Zuchu na Diamond nyuma y’igihe hari amakuru avuga ko aba bombi baba bafitanye undi mubano wihariye urenze akazi bitewe nuko bakunze kugaragara bari kumwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa