
Umuraperi ASAP wari wafunzwe ashinjwa kurasa umuntu yarekuwe nyuma yo gutanga ingwate y’amafaranga ingana na 550.000$ asaga miliyoni 560 z’amanyarwanda.
Rakim Mayers, umaze kwamamara mu ruhando rwa Muzika nka ASAP Rocky akaba n’umukunzi wa Rihanna yafunguwe nyuma y’amasaha make ubwo yari yafunzwe avuye mu biruhuko n’umukunzi we Rihanna i Barbados.
Pagesix yashyize hanze amafoto y’uyu muraperi ari gusohoka kuri polisi agaragiwe n’abapolisi mbere yo kwinjira mu modoka yahamukuye. Mbere yo kurekurwa yatanze ingwate.
A$AP Rocky yari yatawe muri yombi akurikiranyweho kurasa umuntu, nk’uko Polisi y’i Los Angeles yabitangaje.
Uyu muraperi yari amaze iminsi akorwaho iperereza kuri iki cyaha cyabaye mu Ugushyingo 2021, ubwo abantu babiri bashyamiranaga umwe akarasa mugenzi we, bigakekwa ko uwarashe ari A$AP Rocky.
Amafoto yamaze kugera hanze agaragaza ko yarekuwe.
Imodoka yatwaye ASAP Rocky ubwo yari arekuwe
ASAP Rocky na Rihanna baritegura kwibaruka imfura yabo
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *