Umugabo yihakanye umugore bashakanye kugira ngo asome Tems ku rubyiniro
Yanditswe: Tuesday 11, Nov 2025
Umugabo wo muri Brazil akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kwihakana umugore we mu ruhame kugira ngo abone amahirwe yo gusoma umuhanzikazi w’umunya-Nigeria wamamaye nka Tems ku rubyiniro, mu gitaramo cya Afro Punk Festival cyabereye muri iki gihugu mu mpera z’icyumweru gishize.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Tems avuga ko atifuza gukora ikintu cyatuma atubaha umugore w’uwo mugabo wari imbere ye, maze aramubwira ati: “Nzi ko umugore wawe ari hano, kandi ngomba kumwubaha.”
Ariko uwo mugabo yahise yihakana ko afite umugore, mu gihe umugore bivugwa ko yari ahagaze inyuma ye areba ibyo byose n’uko umugabo yishakiye amwihakana.
Nyuma gato, uwo mugabo yafashe ukuboko kwa Tems aragusoma, ibintu byateje urusaku rwinshi mu bafana bari bateraniye aho, bamwe baryoherwa n’ibibaye, abandi batungurwa n’ubwo bugambanyi bwabereye imbere y’abantu.
Ibi byabaye intandaro y’impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu batandukanye banenze imyitwarire y’abahanzi baririmba injyana ya Afrobeats n’ukuntu basabana cyane n’abafana babo ku rubyiniro, rimwe na rimwe bikagira ingaruka ku buzima bw’abakundana cyangwa abashakanye.
Si ubwa mbere ibintu nk’ibi bibaye, kuko mu kwezi kwa Gashyantare 2024, umuhanzi Omah Lay nawe yabaye inkuru nyuma yo gutumira ku rubyiniro umukobwa wari waje mu gitaramo cye i Londres ari kumwe n’umusore bakundana, akamuririmbira indirimbo ye ’Bend You’ mu buryo butavuzweho rumwe.
Umugabo yihakanye umugore we kugira ngo abashe gusoma Tems mu gitaramo yakoreye muri Brazil
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *