skol

Umugore wa Dj Pius yavuze impamvu atajya afuhira umugabo we uhora n’inkumi

Yanditswe: Monday 04, Sep 2017

Ange Umulisa,umugore w’umuhanzi Rickie Pius Rukabuza bakunze kwita Deejay Pius yatangaje byinshi ku mubano we n’umugabo we bagiye kumarana hafi imyaka ine barushinze.
Pius n’umuhanzi wamamaye mu itsinda rya Two4Real ryaririmbye, imitobe, amatise n’izindi ariko kuri ubu buri wese yafashe iye ngira. Kuri ubu Pius akunzwe mu ndirimbo zitandukanye nk’iyitwa ‘Agatako” n’izindi .
Umulisa yaganiriye n’ikinyamakuru Izubarirashe ducyesha iyi nkuru avuga uko yitwara mu gihe umugabo we ari mu (…)

Ange Umulisa,umugore w’umuhanzi Rickie Pius Rukabuza bakunze kwita Deejay Pius yatangaje byinshi ku mubano we n’umugabo we bagiye kumarana hafi imyaka ine barushinze.

Pius n’umuhanzi wamamaye mu itsinda rya Two4Real ryaririmbye, imitobe, amatise n’izindi ariko kuri ubu buri wese yafashe iye ngira. Kuri ubu Pius akunzwe mu ndirimbo zitandukanye nk’iyitwa ‘Agatako” n’izindi .

Umulisa yaganiriye n’ikinyamakuru Izubarirashe ducyesha iyi nkuru avuga uko yitwara mu gihe umugabo we ari mu kazi.Yabajijwe uburyo abashaka kubana n’umugabo uzwi cyane kuburyo abana anafite abakobwa benshi bamukunda.

Uyu mugore w’umwana umwe avuga ko we azi umugabo we nka Rukabuza Pius abandi bakamumenya nka Dj Pius, yagize ati “Urakoze kumbaza iki kibazo gusa ni kigufi cyane. Abantu bazi Dj Pius, njyewe muzi nka Rukabuza Pius so, dufite side ebyiri zitandukanye ibyo abantu bakundira Dj Pius bitandukanye n’ibyo nkundira Rukabuza Pius so njyewe ni umutware wanjye,aragenda agataha.”

Ange avuga ko adashobora gufuhira umugabo we kuko amwizera.

Yongeye kubazwa niba ashobora gusinzira mu gihe umugabo we aba atarataha, asubiza ko bidashoboka cyane ko aba ahangayitse yibaza uko amerewe bitewe n’aho yagiye. Ati “Ntabwo nasinzira ataragaruka mu rugo amahoro, kuko mu rugendo umuntu ahura n’ibintu byinshi birimo impanuka, abashobora kumugirira nabi n’ibindi .Iyo agarutse nibwo mbona gusinzira kuko aba agarutse ari muzima.”

Yakomeje avuga ko adashobora kubabazwa n’ibyo yumvise by’uko umugabo we ari kumwe n’undi mukobwa, yagize ati “Hari ibintu bijyana n’akazi kimwe nuko nanjye najya ahantu ndi mu kazi umuntu akankoraho ni kimwe nuko nawe yagenda bamukoraho.”

Ange wasezeranye na Dj Pius yirinze gutangaza ikintu cyatuma ararakarira Dj Pius ati “Icyatuma murakarira n’ubuzima bwacu bwite, icyangombwa ni uko azi icyatuma ndakara.”

Ange yageneye akajambo ku rukundo umugabo we Dj Pius aho yagize ati “Icyo nabwira Rukabuza ni uko ari love of my life (ni we mukunzi w’ubuzima bwe.”

Ange Umulisa yamenyekanye cyane kuri televiziyo mu biganiro bitandukanye nka Showtime cy’umuziki ndetse n’ibiganiro bya Sosiyete ya Airtel. Uyu mugore akaba ari n’umushyushyabirori.

kuwa Gatandatu tariki ya 8 Werurwe 2014, nibwo Dj Pius yambikanye impeta y’urudashira na Ange Umulisa.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 25 Nyakanga 2014 nibwo umuryango wa Dj Pius n’umugore we Ange Umulisa bakiriye imfura yabo bahaye izina rya Abriel.

Ibitekerezo

  • Nkunda indirimbo za DJ PIUS.Icyo navuga kuLI STARS,nuko hafi ya bose biyandarika kubera guhora batsiritana n’abakobwa.
    Bo babyita ngo ni "ugukina".Bible ivuga ko nta muntu washyira amakara mu gituza ngo abure gushya.Aba ba STARS,buri gihe bahorana n’abakobwa,akenshi bakora caresses na kissings.Aho bijyana nta handi uretse kuryamana.Niyo mpamvu umuntu utinya imana kandi ushaka kuyikorera,asezera ku bu STAR.Akiga Bible,nawe akajya mu nzira kubwiriza abantu Ubwami bw’imana nkuko YESU yasize abidusabye (Matayo 24:14).Igituma abagore b’aba STAR ntacyo bakora ku bagabo babo b’aba STARS,nuko nyine bahahira urugo.Cyokora Bible isaba ko niba uwo mwashakanye aguca inyuma,ushobora kumuta.Ubu STAR ni akazi kababaza imana cyane kuko biyandarika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa