skol
fortebet

Umugore wa Humble Jizzo yagaragaje imbamutima ze ku Rwanda agiye kuvamo nyuma y’imyaka 8

Yanditswe: Tuesday 28, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Amy Alexandria Blauman washyingiranwe n’umuhanzi ufite izina rikomeye hano mu Rwanda mu itsinda rya Urban Boys uzwi nka Humble Jizzo yagaragaje imbamutima afite ku Rwanda rwahinduye byinshi ku buzima bwe mbere y’uko yimukira muri Kenya n’Umuryango we.

Sponsored Ad

Amy yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yagaragaje ko u Rwanda ari Igihugu yagiriyemo ibihe byiza kandi kigahindura ubuzima bwe cyane ko yakijemo ari umukobwa ariko kugeza ubu akaba ari umubyeyi.

Mu butumwa yashyizeho yifashishije amafoto atandukanye harimo ayo ari kumwe n’umuryango ndetse n’andi amwibutsa ibihe byiza yagiriye mu Rwanda maze ashyiraho ubutumwa bugira buti "Naje ndi umwe, nje mu imenyerezamwuga ubu ngiye ndi umubyeyi ndetse n’umugore w’umunyamwuga mu byo akora kandi ushikamye. Ubuzima bwanjye bwarahindutse ubwo nari mu Rwanda kandi nzahora nishimira iyi myaka y’impinduka.”

Yakomeje avuga ko agiye muri Kenya aho n’ubundi yatangiriye akazi ke afite imyaka 19. Yavuze ko yishimiye urugendo rushya rwe muri Nairobi aho agiye kubana n’umuryango we.

Ati “Nishimiye uru rugendo rushya muri Nairobi n’umuryango wanjye aho nzakomeza gukora mu Ishami rya Loni rishinzwe ibiribwa ku Isi (WFP) ariko mu nshingano nshya mu biro byacu mu Muryango w’Ibihugu by’Iburasirazuba bw’Afurika (EAC) mu kuzamura ubufatanye bwacu na Rockefeller Foundation.”

Urukundo rwaba bombi rwatangiye kumenyekana mu mwaka wa 2015ubwo bahuriraga muri Nigeria kuwa 14 Gashyantare 2017, ku Munsi w’Abakundana, Humble yatunguye Blauman amwambika impeta y’urukundo amusaba ko bazabana akaramata, undi ntiyazuyaza arabyemera.

Ku 24 Ugushyingo 2018, nibwo Humble Jizzo yasabye anakwa umukunzi we, Amy Blauman mu birori byabereye ahitwa Hakuna Matata Lodge and Restaurant.

kugeza ubu bafitanye umwana umwe w’umukobwa witwa Aliela Maanzi wavutse kuwa 23 Mutarama 2018 avukira mu bitaro bya Confluence Health Hospital muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Wenatchee muri Leta ya Washington.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa