skol
fortebet

Umugore wa Katauti yavuze byimbitse umubano yagiranye n’abagabo batandukanye

Yanditswe: Friday 10, Feb 2017

Sponsored Ad

Irene Pancras Uwoya wamenyekanye cyane muri filime z’urukundo zakunzwe cyane muri Tanzania, yatangaje ko mu buzima bwe bw’urukundo nta mugabo mwiza yigeze akundana nawe. Anavuga ko umugabo we w’umunyarwanda wanakiniye ikipe y’igihugu Amavubi, Ndikumana Hamad Katauti, ari mubi cyane ku isura.
Uyu mugore avuga ko abagabo bose bagiye bamuca mu maso ’bafite isura mbi’. Anavuga ko muri iyi minsi yahagurukiye kuvuga ukuri kubyo abantu batigeze bamenya mu buzima bw’urukundo rwe. Yagize ati: "Ikintu (...)

Sponsored Ad

Irene Pancras Uwoya wamenyekanye cyane muri filime z’urukundo zakunzwe cyane muri Tanzania, yatangaje ko mu buzima bwe bw’urukundo nta mugabo mwiza yigeze akundana nawe. Anavuga ko umugabo we w’umunyarwanda wanakiniye ikipe y’igihugu Amavubi, Ndikumana Hamad Katauti, ari mubi cyane ku isura.

Uyu mugore avuga ko abagabo bose bagiye bamuca mu maso ’bafite isura mbi’. Anavuga ko muri iyi minsi yahagurukiye kuvuga ukuri kubyo abantu batigeze bamenya mu buzima bw’urukundo rwe.

Opraha avuga ko nta mugabo ufite isura nziza yigeze akundana nawe

Yagize ati: "Ikintu kimwe mutari muzi kuri njye, ni uko ntari nigera nkundana n’umugabo mwiza mu buzima bwanjye, sinzi impamvu ariko mwizere ibyo mvuga, abagabo badafite uburanga na bucye nibo twagiye dukundana, n’uwo twashakanye ni mubi. Kandi ubu wasanga hari abagabo beza banyifuzaga..."

Irene Uwoya yavuze ko gukina Filimi z’urukundo byamuhesheje umugabo Ndikumana Katauti wamusabye ko bagirana urukundo rurambye nyuma yo kumubona akina muri filime yitwa ‘Oprah’ ari nayo yakomoyeho iri zina.

Muri 2011, nibwo byatangiye kuvugwa ko uyu muryango wamaje watandukanye nyamara Katauti we yakomeje kumvikana mu itangazamakuru avuga ko akibana n’umugore we. Oprah yavugaga ko atigeze akundana umugabo we ndetse atajaya amukumbura.

Kuwa 11 Nyakanga 2009, nibwo Irene Uwoya na ‘Katauti’, bakoze ubukwe bwabo, ibirori byabereye kuri Hoteli ya Giraffe View, iherereye Mbezi Kawe, mu Mujyi wa Dar es Salaam.

Ni ubukwe bwakoze amateka akomeye kuko bwanditswe mu binyamakuru bitandukanye ko ari bwo buhenze kurusha ubw’ibyamamare byose bwabayeho muri Tanzania muri icyo gihe. Ubu bukwe bwatwaye 80,000,000 z’amashilingi ya Tanzania.

Irene Uwoya, azwi cyane muri filime z’urukundo zakunzwe muri Tanzania no mu bihugu bigize Afurika y’Uburasirazuba nka “Fair Decision”, “Pretty Girl” ,“Oprah” n’izindi.

Mu gihe cyose aba bombi bamaranye bagiye bagirana ibibazo bitandukanye birimo no gutandukana bakongera bagasubirana, gucana inyuma, kurwana , intonganya za hato na hato n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa