skol
fortebet

Umuhanzi Alpha Rwirangira yabwiye ijambo rikomeye umugore we ku munsi we wamavuko

Yanditswe: Thursday 01, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo kuwa Gatatu tariki ya 30 Kamena 2021, umuhanzi Alpha Rwirangira utuye muri Canada, yabwiye umugore we Umuziranenge Liliane ko akeneye urubyaro rwinshi mu mitoma iherekeje amafoto menshi amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko.

Sponsored Ad

Ni ubutumwa bw’uje imitoma yanditse akoresheje ururimi rw’icyongereza maze ayaherekeresha amafoto icumi y’ibihe bidasanzwe yagiye agirana n’umugore we basohotse ndetse n’imwe bari kumwe n’umwana wabo maze amushimira uburyo yamwujuje.

Muri ubwo butumwa uyu muhanzi yanyujije ku rubuga rwe Instagram ubugenera umugore we tugenekereje mu Kinyarwanda bwagiraga buti

“Bagore namwe bagabo,mumfashe twifurize urukundo rwanjye, umugore wanjye ndetse mama w’umwana wanjye Princess Irebe Rwirangira(Abandi bana 100 bari mu nzira),Lily Umuziranenge warakoze ku kunyuzuza ndetse no kungira umugabo/papa w’umwana.ndasenga cyane ngo Imana ikongerere imyaka yuzuye ibyinshimo ,urukundo guhorwa,ibintu,imigisha ndetse n’ubuzima.Ndasenga cyane kugira ngo umunsi umwe tuzabone abuzukuru n’abuzukuruza bacu.Ndagukunda”.

Alpha Rwirangira yahamije isezerano ryo kubana akaramata na Liliane Umuziranenge ku wa 22 Kanam 2020 I Montreal muri Canada. Ni ibirori byabaye nyuma y’uko ku wa 29 Kamena mu Bitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda hakwirakwiriye inkuru y’uko Alpha Rwirangira agiye kurushinga n’uyu mukobwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa