Umuhanzi Andy Bumuntu yinjiye mu mwuga w’itangazamakuru
Yanditswe: Thursday 21, Apr 2022
Andy Bumuntu uri mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda kubera ijwi rihebuje afite, yinjiye mu itangazamakuru aho agiye gukorera Radio ya Kiss FM iri mu zikunzwe mu Rwanda.
Uyu musore azajya akorana na Sandrine Isheja mu kiganiro ‘Kiss Break Fast’ cya mu gitondo mu gihe Gentil Gedeon bari basanzwe bakorana yajyanywe mu kindi gitambuka ku gicamunsi cyiswe ‘Smart Kiss.’
Amakuru dukesha Hose avuga ko nta gihindutse, Andy Bumuntu atangira kazi ke kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Mata 2022.
Kayigi Andy Dick Fred uzwi nka Andy Bumuntu ni umusore w’imyaka 27, akaba ari umuvandimwe w’umuhanzi Umutare Gaby. Izina ‘Bumuntu’ yarihisemo nk’iry’ubuhanzi agendeye ku bumuntu n’umutima ukeye yiyumvamo kugira ngo birusheho kuba umwimerere we.
Uyu musore wize ibijyanye n’amashanyarazi, yatangiye umuziki mu 2009. Yanabaye kandi umwe mu babyinnyi bakomeye mu Itorero Mashirika ndetse yariherekeje mu bitaramo ryatumiwemo mu bihugu bitandukanye.
Yakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Ndashaje’ iri mu zo yahereyeho yanatumye amenyekana. ‘On fire’, ‘Valentine’, ‘KK 509 St’, ‘Umugisha’, ‘Appreciate’ n’izindi zitandukanye nazo zatumye uyu muhanzi yubaka izina mu Rwanda no hanze yarwo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *