skol
fortebet

Umuhanzi Cassanova umaze igihe atumvikana yashyize ahagaragara indirimbo nshya

Yanditswe: Saturday 10, Dec 2016

Sponsored Ad

Nyuma y’ igihe kitari gito cyari gishize adashyira ahagaragara indirimbo nshya Umuhanzi Nyarwanda Cassanova yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise “Akanyoni”.
Cassanova wamyekanyanye cyane bitewe n’ indirimbo yumvikanamo urukumbuzi rw’ abadaherukana “Imyaka itatu” ,indirimbo yise “Ihorere” n’ izindi ubu yihera ku mugabane w’ Amerika mu gihugu cya Canada.
Aheruka kuririmba asubiramo indirimbo yo hambere y’ umuhanzi Phocas Fashaho “Ishyiraniro” gusa ngo nyuma yo gusibiramo iyi ndirimbo yahise agira (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’ igihe kitari gito cyari gishize adashyira ahagaragara indirimbo nshya Umuhanzi Nyarwanda Cassanova yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise “Akanyoni”.

Cassanova wamyekanyanye cyane bitewe n’ indirimbo yumvikanamo urukumbuzi rw’ abadaherukana “Imyaka itatu” ,indirimbo yise “Ihorere” n’ izindi ubu yihera ku mugabane w’ Amerika mu gihugu cya Canada.

Aheruka kuririmba asubiramo indirimbo yo hambere y’ umuhanzi Phocas Fashaho “Ishyiraniro” gusa ngo nyuma yo gusibiramo iyi ndirimbo yahise agira igitekerezo ko indirimbo azakurikizaho izaba ari iye bwite kandi ikaba ikomoza ku kwisanzura kwa muntu bizana amahoro y’umutima, ari naho yakomoye izina ‘Akanyoni’ yise iyi ndirimbo ye nshya.

Ngo iyi ndirimbo yayise Akanyoni kuko kubwe inyoni ariyo ifite ubwisanzure kurusha ibindi biremwa.

Cassa yagize ati “ Mu kwandika amagambo nashatse kubikora mu buryo buri creative, nibwo nahisemo kuyita Akanyoni, kuko numvaga ko nimba hari ikiremwa kiri free ku isi kurusha ibindi yaba ari inyoni.”

Akomeza agira ati “ Inyoni irya ibyo Imana yayiteganyirije, yigurukira aho yishakiye iyo ibishatse, igiti cyose yakigira urugo. Hakaba n’inyoni zitigirira ibibazo, kugeza aho no kubika umutwaro w’ibanga ntabyo ijya igira nka Gasuku. Ubutumwa nashakaga gutanga ni ukoroshya ubuzima, nta bukire buruta amahoro mu mutima, nta bukungu cyangwa amafaranga yakugurira amahoro no kubohoka cyangwa kwigenga keretse ubyihaye. Guca bugufi, kunezezwa na duke ufite.”

Cassa wizihiza isabukuru ye y’amavuko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 08 Ukuboza 2016, ari nacyo gihe yasohoreye iyi ndirimbo, avuga ko hari icyo byari bisobanuye ndetse gikomeye bitabayeho ku bw’impanuka. Ati “ Nashatse kuyisohora ku isabukuru y’amavuko yanjye kuko nicyo gihe nizihiza amahoro nihaye, n’ukuntu Imana yanyihereye ubuzima budasanzwe. Isabukuru yanjye ni bwo bwigenge bwanjye.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa