skol
fortebet

Umuhanzi Christopher yaruciye ararumira abajijwe ku rukundo rwe n’umunyamakuru wa RBA

Yanditswe: Friday 28, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kuva tariki ya 09 Nzeri 2021, havugwaga inkuru z’urukundo rw’umuhanzi Christopher n’umunyamakuru wa RBA, Martina Abera, gusa uyu muhanzi ntagire icyo abivugaho, yaba abyemera cyangwa ngo abihakana. Gusa nubwo ibi byavugagwaga, amakuru ava mu nshuti za hafi z’aba bombi avuga ko Christopher na Martina bari murukundo kuko ngo bababonana kenshi ndetse cyane mu bihe bitandukanye.
Amakuru yahaye ikinyamakuru Iinyarwanda dukesha iyi nkuru Christopher yagiranye na yaruciye ararumira kuko ntacyo (...)

Sponsored Ad

Kuva tariki ya 09 Nzeri 2021, havugwaga inkuru z’urukundo rw’umuhanzi Christopher n’umunyamakuru wa RBA, Martina Abera, gusa uyu muhanzi ntagire icyo abivugaho, yaba abyemera cyangwa ngo abihakana.

Gusa nubwo ibi byavugagwaga, amakuru ava mu nshuti za hafi z’aba bombi avuga ko Christopher na Martina bari murukundo kuko ngo bababonana kenshi ndetse cyane mu bihe bitandukanye.

Amakuru yahaye ikinyamakuru Iinyarwanda dukesha iyi nkuru Christopher yagiranye na yaruciye ararumira kuko ntacyo yigeze asubiza ku makuru y’uko yaba afite umukunzi, ahubwo avuga ko nawe ubwe ntabyo azi.

Yagize ati’’Ibijyanye n’umukunzi nanjye ni ibintu nkeneye kumenya kuko ntabyo nzi’’. Gusa byagiye bivugwa kenshi ko uyu muhanzi akundana n’umunyamakurukazi Martina Abera.
Christopher yavuze ko nawe akeneye kumenya ko afite umukunzi

Kuva muri Gashyantare 2021, nibwo Christopher yatangiye kumvikana yemera ko afite umukunzi ndetse ko bamaranye igihe icyakora akirinda kumutangaza.

Guhera muri Nyakanga 2021 nibwo abantu batangiye guca amarenga iby’urukundo rwe na Martina. Icyo gihe Abera yashyize hanze ifoto ye, Christopher ajya ahatangirwa ibitekerezo ashyiraho akamenyetso k’umutima gakunze gukoreshwa mu bakundana.

Ibi ni nako byagenze mu cyumweru cyakurikiyeho asohora indirimbo, kuko Christopher yashyize kuri Instagram amashusho y’abakobwa barimo na Martina baririmba indirimbo ye yise ‘Micasa’.

Mu magambo yakurikije aya mashusho yagize ati “Ni abanjye, ndabakunda cyane.”

Christopher yateguje indirimbo Nibido izasohoka mu cyumweru gitaha

Ubwo yizihizaga isabukuru y’amavuko tariki ya 30 Mutarama 2021, Christopher yateguriwe umutsima n’umukunzi we, wari wanditseho amagambo y’urukundo agira ati “Isabukuru nziza rukundo”.

Icyo gihe Christopher yavuze ko afite umukunzi. Agira Ati “Ni umukunzi wanjye, urabizi sinkunda gushyira hanze amakuru y’urukundo rwanjye. Nta byinshi ndi bumuvugeho ariko icyo nababwira ni uko mfite umukunzi.”

Christopher yavuze ko uyu mukobwa wamwigaruriye bamaze igihe kinini baziranye ariko ko biyemeje gukundana mu minsi mike ishize, ati “Tumaze imyaka myinshi tuziranye, gukundana byo tumaze amezi atandatu.”

Basazwe n’amarangamutima babyerekanira no ku mbuga nkoranyambaga
Usibye kuba ari umunyamakuru, Martina Abera ni umushyushyarugamba muri Miss Rwanda.

INKURU YA INYARWANDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa