skol
Fortebet

Umuhanzi Daniel Ngarukiye nyuma y’igihe atari mu Rwanda yagarutse asoma ubutaka bw’u Rwanda (AMAFOTO)

Imyidagaduro   Yanditswe na: ISHIMWE JANE 8 July 2022

Nyuma y’imyaka irindwi umuhanzi Daniel Ngarukiye abarizwa ku mugabane w’i Burayi yatunguranye ubwo yagarukaga agasoma ubutaka bw’u Rwanda i Kanombe.


Daniel Ngarukiye yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu taliki 8 Nyakanga 2022.

Yakiriwe na bamwe mu nshuti ze biganjemo abo mu muziki gakondo mu Rwanda barimo Jules Sentore, Umusizi Tuyisenge Olivier, Ben Nganji, Rukizangabo Shami Aloys, umuririmbyi Audia Intore n’abandi biganjemo inshuti ze yasize mu Rwanda ubwo yahavaga mu 2015.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru, yavuze ko yishimiye kugaruka mu Rwanda kuko urukumbuzi rwari rwose kuri we.

Ati “Nkijya kurira indege nabanje kurira cyane kubera urukumbuzi numvaga mfite. Maze no kugera i Kigali nishimiye kongera kumva akayaga kaho. Ndishimye cyane. Nyuma y’imyaka irindwi, kongera kwisanga ntabwo byari kubura kunshimisha, niyo mpamvu nahageze nkasoma ubutaka bw’Urwambyaye.”

Ngarukiye avuga ko kimwe mu bintu bimuzanye mu Rwanda harimo no kumenyekanisha ibihangano bye, avuga ko gukorera ibihangano hariya biba bigoranye ko byagera kure.

Ati “Nshaka kumenyekanisha ibihangano byanjye. Gukora ibihangano byinshi byiza nk’ibyo nkora, iyo uri hariya ntabwo bigera kure, rero niyo mpamvu naje kugira ngo menyekanishe cyane bimwe mu bihangano byanjye nakoreye hariya.”

Uyu mugabo ni umwe mu bahanzi bake bafite ubuhanga buhanitse mu gucuranga inanga. Iyi mpano ayikomora kuri sekuru Semivumbi Simake wari intore y’intyoza mu guhamiriza kwa Rudahigwa i Nyanza mu Rukari.

Daniel Ngarukiye yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo’ Umwari w’i Rwanda,Ndabakumbuye, Bwiza, Ka Kana ndetse n’izindi.

Author : ISHIMWE JANE

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ally Soudy yasabye ko hakubakwa ahantu hihariye hazajya habikwa amateka...

Umunyamakuru Ally Soudy yasabye ko hashyirwaho urukuta cyangwa ahantu...
18 August 2022 0

Bruce warebereraga inyungu za Yvan Buravan ahishuye ijambo rya nyuma...

Bruce Intore warebereraga inyungu z’umuhanzi Yvan Buravan witabye Imana...
18 August 2022 0

Ariel Wayz yibutse anaha icyubahiro Yvan Buravan yifashishije indirimbo ye...

UmuhanzikaziAriel Wayz uri mu baagezweho hano mu Rwanda yabimburiye abandi...
18 August 2022 0

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yahishuye byinshi k’ubuzima bwe,avuga ko yari...

Guverineri w’Amajyepfo, Alice Kayitesi yahishuye byinshi byihariye k’ubuzima...
18 August 2022 0

AMAFOTO:Hamissa Mobetto wabyaranye na Diamond yageze i Kigali kuri Diamond...

Umunyamideli ufite izina rikomeye muri Tanzania akaba numwe mu bagore...
18 August 2022 0

Dore ibintu bishobora kugufasha gukomeza kwizerwa n’umukunzi...

Dore bimwe mu bintu bishobora kugufasha gukomeza kwizerwa n’umukunzi wawe...
17 August 2022 1