skol
fortebet

Umuhanzi Emmy yakoreye ubukwe ku kirwa cyo muri Tanzania [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 21, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Nsengiyumva Emmanuel uzwi nka Emmy mu muziki ni umwe mu bahanzi b’abanyarwanda babarizwa muri Amerika ari naho akorera muzika, yarushinze hamwe n’umukunzi we Umuhoza Joyce [Hoza] mu bukwe bwabaye taliki 19 Ukuboza 2021, mu murwa mukuru wa Dar es Salaam ku kirwa cyo muri Tanzaniya.
Mu mashusho yasakaye kumbuga nkoranyambaga yagaragaje Joyce afite indangururamajwi ari kubwira amagambo aryoheye ijisho umugabo we Emmy agira ati’’uri umwana mwiza, uri imfura, unkundira umuryango cyane, Imana (...)

Sponsored Ad

Nsengiyumva Emmanuel uzwi nka Emmy mu muziki ni umwe mu bahanzi b’abanyarwanda babarizwa muri Amerika ari naho akorera muzika, yarushinze hamwe n’umukunzi we Umuhoza Joyce [Hoza] mu bukwe bwabaye taliki 19 Ukuboza 2021, mu murwa mukuru wa Dar es Salaam ku kirwa cyo muri Tanzaniya.

Mu mashusho yasakaye kumbuga nkoranyambaga yagaragaje Joyce afite indangururamajwi ari kubwira amagambo aryoheye ijisho umugabo we Emmy agira ati’’uri umwana mwiza, uri imfura, unkundira umuryango cyane, Imana iguhe umugisha. Nanjye ndagusezeranya kugukunda nkakubaha nk’uko ubikwiye, nkagukundira umuryango ndetse n’inshuti.’

Mu bigaragara habanje imihango yo gusaba no gukwa, basezerana imbere y’Imana naho imihango y’ubukwe ikomereza mu murwa mukuru Dar es Salaam nk’uko integuza y’ubukwe ibigaragaza.

Ni ubukwe bwahuje abantu batandukanye bazwi mu myidagaduro yo mu Rwanda, ndetse n’abandi batandukanye bari baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kuwa Kabiri tariki 12 Mutarama 2021 nibwo Emmy yateye ivi asaba umukunzi we Joyce ko yamwemerera bakarushinga, undi amusubiza ngo "yego".


Emmy yahamije isezerano rye n’umugore we Joyce

Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo nka Subiza, Uranyuze, Kuki, Ibyo bavuga, Ese urinde,ntari umuntu n’izindi, yambitse impeta uyu mukunzi we bamaze igihe bakundana.

Mu butumwa yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze nyuma yo kwambika Joyce impeta, Emmy yagize ati "Naguhisemo kandi nzahora nguhitamo buri gihe. Intera ni igipimo cyiza kigaragaza kure cyane urukundo rwagera...Nishimiye ko nyuma tubashije kubigeraho. Warakoze cyane kunyizera. Ndagukunda Hoza."

Ibitekerezo

  • Ubwo ya ndirimbo ye yaba ibaye expired ?

    "Nsubiza"
    Muri make, kera kabaye arashunijwe.
    Natebyaga , azagire urugo ruhire, inririmbo ze zifite ubutumwa bwiza kandi zihora ari nshyashya.
    Ziradufasha cyane.
    C’est Coole!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa