skol
fortebet

Umuhanzi Jaguar yagonze abantu babiri barapfa

Yanditswe: Thursday 23, Mar 2017

Sponsored Ad

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Kenya Charles Kanyi Njagua uzwi cyane ku izina rya Jaguar yagonze abantu babiri bahasiga ubuzima ubwo yaratwaye imodoka ye kuri uyu wa gatatu taliki ya 22 Werurwe ,2017 mu agace kitwa Kirinyaga.
Ikinyamakuru RoyalRomance cyanditse ko Police y’igihugu cya Kenya yatangaje ko Umuhanzi Jaguar yari atwaye imodoka ye yo mubwoko bwa Ranger Rover avuye ahitwa Sagana yerekezaga ahitwa Makutano akaza kuyirenza umuhanda, aho yahise agonga moto, uwari utwaye moto ndetse (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Kenya Charles Kanyi Njagua uzwi cyane ku izina rya Jaguar yagonze abantu babiri bahasiga ubuzima ubwo yaratwaye imodoka ye kuri uyu wa gatatu taliki ya 22 Werurwe ,2017 mu agace kitwa Kirinyaga.

Ikinyamakuru RoyalRomance cyanditse ko Police y’igihugu cya Kenya yatangaje ko Umuhanzi Jaguar yari atwaye imodoka ye yo mubwoko bwa Ranger Rover avuye ahitwa Sagana yerekezaga ahitwa Makutano akaza kuyirenza umuhanda, aho yahise agonga moto, uwari utwaye moto ndetse n’uwo yaratwaye bagahita bahasiga ubuzima.

Police ivugako irigukora iperereza. Ababonye iyo mpanuka bavuga ko Jaguar yaba yaragonze abao bantu kubushake.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, uyu muhanzi Jaguar nibwo yanditse k’urukuta rwe rwa facebook agaragaza umubabaro mwinshi yatewe n’ibyabaye ndetse anasaba imbabazi anihanganisha imiryango yabuze ababo.

Yagize ati “ Ni umubabaro mwinshi mfite uyu munsi, nashakaga kubamenyesha ko nakoze impanuka, kandi ikibabaje ikaba yaguyemo ubuzima bw’abantu, mu by’ ukuri nta muntu uba abishaka buri wese yisanga yakoze impanuka. Gusa nta mutima mubi cyangwa umugambi nari mfite wo gukora impanuka, ndihanganisha imiryango n’inshuti z’abo yahitanye. Ndabizeza ko abo bireba bose ko n’ubwo hakirigukurikiranwa iby’iyi mpanuka, hakurikijwe amategeko dushobora kubikemura mu bwumvikane”.

Uyu muhanzi Jaguar ukunzwe mu gihugu cya Kenya ndetse no muri aka karere k’Afrika y’iburasirazuba yamenyekanye mu indirimbo ye yitwa Kigeugeu.

Amaze iminsi avugwaho kuba mu rukundo n’ umukinnyi w’amafilime ukomoka muri Tanzania witwa Irene Uwoya, wamenyekanye ku izina rya Oprah wigeze kuba umugore w’umukinnyi w’Umunyarwanda Ndikumana Hamad Katauti.

Emmanuel Tuyishime@Umuryango.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa