skol
fortebet

Umuhanzi Jean Paul Samputu yatangaje icyamutunguye muri Philippine

Yanditswe: Sunday 05, Feb 2017

Sponsored Ad

Jean Paul Samputu yatumiwe mu gitaramo muri Philippine atungurwa no gusangayo bamwe mu bantu batazi u Rwanda.
Mu gihe yari ageze ku rubyiniro yavuze ko akomoka mu Rwanda abantu ntibamenya icyo gihugu.Aho yaje gufata umwanya abanza gusobanura u Rwanda ndetse n’umugabane rubarizwamo.
Ibi yabitangarije kuri wa Gatandatu tariki ya 3 Gashyantare 2017.
Yagize ati “Muri Philippine kuko hari indirimbo nahimbiye abana barokotse icuruzwa ry’abantu (human trafficking” muri 2006 nyikorera imfubyi zo mu (...)

Sponsored Ad

Jean Paul Samputu yatumiwe mu gitaramo muri Philippine atungurwa no gusangayo bamwe mu bantu batazi u Rwanda.

Mu gihe yari ageze ku rubyiniro yavuze ko akomoka mu Rwanda abantu ntibamenya icyo gihugu.Aho yaje gufata umwanya abanza gusobanura u Rwanda ndetse n’umugabane rubarizwamo.

Ibi yabitangarije kuri wa Gatandatu tariki ya 3 Gashyantare 2017.

Yagize ati “Muri Philippine kuko hari indirimbo nahimbiye abana barokotse icuruzwa ry’abantu (human trafficking” muri 2006 nyikorera imfubyi zo mu Rwanda none ubu nyiririmba ku Isi hose, ariko icyantangaje nasanze batazi u Rwanda mfata umwanya wo kubabwira ku mateka y’u Rwanda kuko numva nta kintu na kimwe baruziho.”

Nyuma yo kuva muri Philippine akaba ari mu Bufaransa aho azaba ari kugeza ku itariki ya 12 agahita asura mu Bwongereza ari naho atuye.

Dore gahunda ya Samputu ya 2017

Nava mu Bwongereza azajya mu Bugereki, muri Werurwe 2017 ajye mu Bufaransa n’u Burusiya , muri Mata na Gicurasi azataramira mu Australia, Kamena aririmbire mu Budage, Nyakanga yitabire iserukiramuco rya “Summer Festival” muri Taiwan.

Src: Izubarirashe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa