skol
fortebet

Umuhanzi Kayishunge yarase ibigwi bya Perezida Kagame mu ndirimbo amaranye imyaka 8

Yanditswe: Monday 07, Aug 2017

Sponsored Ad

Umuhanzi Kayishunge Etienne waririmbanye na Oda Paccy mu ndirimbo “Ese nzapfa?” yashyize ahagaragara indirimbo nshya irata ibigwi bya Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame, nyuma y’ imyaka myinshi asa n’ uwahagaritse umuziki.
Muri iyi ndirimbo “Indatirwa Abahizi” ibyinitse bya Kinyarwanda ifite n’ amashusho, uyu muhanzi agaragaza ibigwi n’ ubutwari bya Perezida Kagame akamwita umugabo udatinya.
Mu kiganiro Kayishunge yagiranye n’ Umuryango yatangaje ko afite byinshi agomba kugaragaza u Rwanda rwagezeho (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi Kayishunge Etienne waririmbanye na Oda Paccy mu ndirimbo “Ese nzapfa?” yashyize ahagaragara indirimbo nshya irata ibigwi bya Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame, nyuma y’ imyaka myinshi asa n’ uwahagaritse umuziki.

Muri iyi ndirimbo “Indatirwa Abahizi” ibyinitse bya Kinyarwanda ifite n’ amashusho, uyu muhanzi agaragaza ibigwi n’ ubutwari bya Perezida Kagame akamwita umugabo udatinya.

Mu kiganiro Kayishunge yagiranye n’ Umuryango yatangaje ko afite byinshi agomba kugaragaza u Rwanda rwagezeho rubikesha Perezida Kagame, ngo ni muri urwo rwego arimo kwandika igitabo kivuga ku muryango FPR Inkotanyi n’ umuyobozi wawo akaba na Perezida w’ u Rwanda ariwe Paul Kagame.

Yagize ati “Ndimo kwandika igitabo kivuga kuri FPR Inkotanyi na chairman wayo Nyakubahwa Paul Kagame, kizajya aharagaragara umwaka utaha”

Avuga ko indirimbo Indatirwa Abahizi ayimaranye imyaka 8 mu bitekerezo.

Yagize ati “Ntabwo njya nkunda gukora ikintu igihe ntemeranya n’ umutima wanjye 100%, maze imyaka 8 nyitekereza, najyaga kuyishyira ahagaragara nkumva igihe kitaragera muri uyu mwaka nibwo byanjemo numvuga ngomba kuyishyira ahagaragara kuko mari maze kubona details zihagije”

Kayishunge Etienne yize ibijyanye n’ ikoranabuhanga muri Kaminuza y’ u Rwanda I Butare; magingo aya akora itangamakuru arifatanya no gukora iby’ ikoranabuhanga kuko aribyo yize.

Uretse indirimbo “Ese nzapfa” yaririmbye afatanyije n’ umuraperikazi Oda Paccy, Kayishunge afite izindi ndirimbo zirimo iyitwa “Abatoni ba Salome” yashyize ahagaragara akiga muri Kaminuza.

Kayishunge ni umusore uhorana imishinga myinshi mu twe we, abamuzi bavuga ko iyo yiyemeje ikintu ashyirwa akigezeho.

Kanda hano urebe amashusho indirimbo Indatirwa Abahizi ya Kayishunge Etienne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa