skol
fortebet

Umuhanzi LIMU watsinze kabiri mu marushanwa y’ umujyi wa Kigali arimo gutegura umuzingo w’ indirimbo 18

Yanditswe: Saturday 22, Apr 2017

Sponsored Ad

Umuhanzi Twizerimana Floduard ufite akabyiniriro ka LIMU, umaze kwegukana inshuro ebyiri irushanwa ritegurwa n’ umujyi wa Kigali hagamijwe gushishikariza Abanyarwanda kwimakaza umutekano n’ isuku arimo gutegura umuzingo w’ indirimbo 18.
LIMU, murumuna wa Intore Tuyisenge yabwiye Ikinyamakuru Umuryango ko amaze gukora indirimbo zitandukanye zirimo eshanu zifite amashusho.
Uyu muhanzi avuga ko muri 2014 aribwo yegukanye bwa mbere irushanwa ritegurwa n’ Umujyi wa Kigali na Polisi y’ u Rwanda (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi Twizerimana Floduard ufite akabyiniriro ka LIMU, umaze kwegukana inshuro ebyiri irushanwa ritegurwa n’ umujyi wa Kigali hagamijwe gushishikariza Abanyarwanda kwimakaza umutekano n’ isuku arimo gutegura umuzingo w’ indirimbo 18.

LIMU, murumuna wa Intore Tuyisenge yabwiye Ikinyamakuru Umuryango ko amaze gukora indirimbo zitandukanye zirimo eshanu zifite amashusho.

Uyu muhanzi avuga ko muri 2014 aribwo yegukanye bwa mbere irushanwa ritegurwa n’ Umujyi wa Kigali na Polisi y’ u Rwanda abifashijwemo n’ indirimbo yise “Tugire isuku”, iryo rushanwa yongeye kuryekukana tariki 20 Ukuboza 2016, abifashijwemo n’ indirimbo yise “Isuku n’ umutekano”.

Izo ndirimbo uko ari ebyiri avuga ko ziri ku muzingo w’ indirimo arimo gutegura avuga ko ashobora gushyira ahagaragara mu gihe cya vuba aramutse abonye ubushobozi.

Yagize ati “Kugeza ubu haracyari ikibazo cy’ amikoro mpereye no kubimaze gukorwa n’ ibintu biba bigoye gushyira ahagaragara album ariko biri mu bindaje ishinga”

Uyu muhanzi avuga ko we na Mukuru we Intore Tuyesenge benshi bamenye mu ndirimbo ‘Unkumbuje u Rwanda’ impano bafite bayikomora mu bisekuru byabo.


Twizerimana Flodouard aka LIMU

Ati “Iyi mpano tuyikomora mu muryango wacu, mu bisekuruza harimo umuntu wakoraga ibintu bijya gusa n’ ibi dukora ariko we ntabwo yaririmbaga ahubwo yavugiraga inka. Urumva ko inganzo yacu ifite inkomoko”

LIMU aririmba indirimbo zirimo iza gahunda za Leta, iz’ urukundo n’ iz’ ubukwe n’izindi.

Avuga ko mu ntangiriro z’ icyumweru gitaha azamurikira abakunzi be n’ Abanyarwanda bose muri rusange amashusho y’ indirimbo “Rwanda abakugana” yitiriwe iyo album arimo gutegura. Ayo mashusho arimo gutegurirwa muri Future Records na Producer David.


LIMU arasaba urubyiruko kuzatorana ubushishozi mu matora ya Perezida wa Repubulika ari imbere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa