skol

Umuhanzi Mariya Yohana yamuritse album ya kabiri

Yanditswe: Friday 04, Jul 2025

featured-image

Umuhanzikazi Mariya Yohana umaze igihe kinini ari umwe mu bafite izina rikomeye mu Rwanda, yamuritse album ye ya kabiri yise “Inkera y’Abahizi Komeza Ibirindiro” yahimbiye Perezida Kagame ndetse na FPR Inkotanyi.

Iki gitaramo cyamaze amasaha arenga atatu, cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 3 Nyakanga 2025. Cyabereye mu Intare Arena i Rusororo, mu Mujyi wa Kigali.

Abahanzi bari bateganyijwe kuririmba muri iki gitaramo barimo Butera Knowless, Bruce Melodie na Tom Close ntibabonetse.

Uretse abahanzi batabonetse, abandi barimo Aline Gahongayire, Juno Kizigenza ndetse na Christopher batunguranye mu iki gitaramo nubwo batari mu mubare w’abateganyijwe kuririmba.

Aba baje biyongera kuri Tonzi wari uri ku rutonde rw’abari kuririmba, wabashije kugera muri iki gitaramo ndetse agashimisha benshi bari bitabiriye.

Mariya Yohana wari witezwe cyane wamurikaga album ariko anizihiza imyaka 40 amaze mu muziki, mu ndirimbo yaririmbye ziri kuri album ye nshya harimo iyo yise “Ibirindiro”, iyo yahimbiye Perezida Paul Kagame ndetse n’izindi.

Yaririmbye izo abantu basanzwe bazi kandi zirimo “Intsinzi” yamamaye cyane yahimbye mu myaka 33 ishize yanahagurukije benshi.

Bamwe mu bantu bazwi bari bitabiriye iki gitaramo harimo Tito Rutaremara, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, Sadate Munyakazi, Alain Numa, Mighty Popo usanzwe ayobora Ishuri ry’Umuziki ry’u Rwanda, Ingabire Egidie Bibio wa RBA n’abandi batandukanye.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE ubwo iki gitaramo cyasozwaga, Mariya Yohana yavuze ko ntacyo anenga iki gitaramo yakoze, avuga ko ibyo yabonye byamutunguye cyane.

Ati “Ni igitaramo nabonye ari cyiza cyane. Ni igitaramo ntigeze mbona nanjye, menya ariko nari naragikoze rimwe, ubu bwari ubwa kabiri ntabwo narinzi ko cyongera kuba cyiza nk’icya mbere. Niteguye ari ukugira ngo mbone uko ndirimba ibindi ku mutima, n’ibyo nari narabitse nkabivuga. Ntabwo nabiteguye ngamije amafaranga.”

Yavuze ko indirimbo ‘Intsinzi’ bimushimisha kuba igikunzwe nyuma y’imyaka myinshi imaze, ariko asaba abiganjemo urubyiruko kujya bayikunda banamenya icyo isobanura.

Ati “Indirimbo ‘Intsinzi’ nahimbye mu 1992 n’ubwo muyikunda mujye muyifata neza nk’uko mwumva ibashimisha. Nanjye biranshimisha kumva muyikunda kandi ariko mumenya icyo isobanura n’icyo yatugejejeho.”

Abajijwe impamvu abahanzi barimo Bruce Melodie, Tom Close na Knowless Butera, batitabiriye igitaramo cye kandi bari batangajwe ko bazakiririmbamo, yavuze ko bagize impamvu zitandukanye.

Ati “Hari abarwaye abandi bari muri misiyo, ariko ntabwo byabujije ko igitaramo gikomeza.”

Iyi album nshya y’uyu mubyeyi yamurikaga yakozweho na Producer Real Beat. ni iya kabiri kuko yaje ikurikira iya mbere, yakoze yise ‘Intsinzi Intego ni Imwe’, yagiye hanze mu 2014.

Iki gitaramo cyabereye mu Intare Arena

Ababishoboye bari bakoze ku mwambaro wa ‘Mukotanyi’ ufite amateka mu rugamba rwo kubohora igihugu

Abari bitabiriye igitaramo bageze aho bacinya akadiho

Ababyeyi bakuru bashyigikiye Mariya Yohana mu gitaramo cye

Aline Gahongayire ni umwe mu bahanzi batunguranye muri iki gitaramo

Christopher yaririmbye muri iki gitaramo mu buryo butunguranye

Bamwe mu basirikare bamugariye ku rugamba rwo Kwibohora bitabiriye iki gitaramo

Iki gitaramo nubwo cyabereye ahitaruye Umujyi wa Kigali rwagati ntabwo byakibujije kwitabirwa

Itsinda ry’abasizi ryashinzwe na Rumaga ryiswe Ibyanzu ryahawe umwanya muri iki gitaramo

Juno Kizigenza yataramiye abari bitabiriye iki gitaramo

Mariya Yohana n’abaririmbyi bamufashije ku rubyiniro

Mariya Yohana yakoze iki gitaramo yizihiza imyaka 40 amaze mu muziki

Mariya Yohana yaririmbye indirimbo ze nshya ndetse n’izakunzwe zirimo iyo yise ’Intsinzi’, yahagurukije benshi

Mighty Popo yahimbawe muri iki gitaramo

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yakurikiye iki gitaramo kugeza kirangiye

Mariya Yohana yateguje ikindi gitaramo nk’iki mu gihe kiri imbere

Muyoboke Alex yitabiriye iki gitaramo ari kumwe na DJ Flixx, uri mu bakobwa bagezweho mu kuvanga imiziki mu Rwanda

Munyakazi Sadate hamwe n’umugore we

Tito Rutaremara akurikiye uko igitaramo kigenda

Tonzi ni umwe mu bahanzi baririmbye muri iki gitaramo

Abarimo Mani Martin na Twahirwa Aimable bari muri iki gitaramo ubona akanyamuneza ari kose

Rumaga ni umwe mu bayoboye iki gitaramo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa