Umuhanzi Mutoni Fille yasubiye mu rukundo n’umugabo we wamushinjaga kumuca inyuma
Yanditswe: Tuesday 27, Dec 2016
Umuhanzi Mutoni Fille wo muri Uganda yongeye gusubira mu rukundo nyuma y’iminsi micye ashwanye n’umukunzi we MC Kats wamushinjaga kumuca inyuma n’Abanyamafaranga yarutishije umugabo we.
Mutoni Fille yamenyekanye cyane mu Rwanda mu ndirimbo ‘Hallo’ yakoranye na Bruce Melodie. Muri Uganda azwi cyane mu yitwa ’It’s not about money’, ’Got no money’, ’Fitina, ’Double Trouble’ n’izindi. Imyaka ine yari irenze aba bombi babana nk’umugabo n’umugore, urukundo rwabo rwongeye gusenderezwa n’imfura yabo bibarutse (...)
Umuhanzi Mutoni Fille wo muri Uganda yongeye gusubira mu rukundo nyuma y’iminsi micye ashwanye n’umukunzi we MC Kats wamushinjaga kumuca inyuma n’Abanyamafaranga yarutishije umugabo we.
Mutoni Fille yamenyekanye cyane mu Rwanda mu ndirimbo ‘Hallo’ yakoranye na Bruce Melodie. Muri Uganda azwi cyane mu yitwa ’It’s not about money’, ’Got no money’, ’Fitina, ’Double Trouble’ n’izindi.
Imyaka ine yari irenze aba bombi babana nk’umugabo n’umugore, urukundo rwabo rwongeye gusenderezwa n’imfura yabo bibarutse mu mwaka wa 2015. Mu minsi ishize inkuru yaciye igikuba mu binyamakuru byo muri Uganda ni uko uyu muhanzikazi yatangiye gushinjwa n’umugabo we ko yaba amuca inyuma ndetse ko n’umwana atwite atari uwe
- Dubai, Fille n’umukunzi we bagize ibihe byiza
Mutoni Fille witegura kwibaruka ubuheta yashakanye na Edwin Katamba [Mc Kats] ari nawe wakunze gukurikirana ibikorwa bya muzika ye. Ikinyamakuru Big Eye cyavuze ko ubusanzwe abantu bazi ko umujyi wa Paris wo mu Bufaransa ari uw’urukundo ariko ngo Dubai yabaye imbarutso y’umwuka mwiza hagati y’umuhanzikazi Fille n’umukunzi we.
Mu bavugwaho gutera inda Mutoni Fille, ku isonga haza umuririmbyi Nutty Neithan uzaririmbira i Kigali ku wa 1 Mutarama 2017.Fille n’umugabo we bongeye guhuza urugwiro mu Mujyi wa Dubai aho bamaze iminsi mu biruhuko by’iminsi mikuru n’izindi gahunda z’ibitaramo uyu muririmbyi ahafite.
Iki kinyamakuru gikomeza cyivuga ko amafoto aba bombi bari gushyira hanze agaragaza umubano udasanzwe bisa naho nta kibazo bigize bagirana mu kwezi gushize.
Mutoni Fille usanzwe ufite inkomoko mu Rwanda yaherukaga i Kigali mu minsi ishize aho yari yitabiriye ibirori byatanzwemo ibihembo bya Smart Awards byabaye mu ijoro ryo ku wa 18 Ukuboza 2016.
Reba amashusho y’ indirimbo ’Hallo’ Bruce Melody yafatanyije na Umutoni Flle
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *