skol
fortebet

Umuhanzi Ne-Yo n’umugore we bongeye gukora ubukwe

Yanditswe: Tuesday 26, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Ne-Yo n’umugore we Crystal Renay bongeye gukora ubukwe ku nshuro ya kabiri nyuma yuko hari umwaka mubi waje mu mubano wabo mu myaka itandatu bamaze babana.

Sponsored Ad

Kuwa 24 Mata 2022 Umuhanzi w’icyamamare Ne-Yo n’umugore we Crystal Renay bongeye kurahirira amasezerano mashya ahamya urukundo rwabo.

Ni umuhango wabereye k ku gisenge cy’ahitwa Resorts World mu Mujyi wa Vegas.

Ubu bukwe bwabereye ahantu hatatse indabo z’amaroza zirenga ibihumbi 10, umutsima (cake) bari bateguye ureshya na metero ebyiri. Imyiteguro yo gutaka aha hantu ngo yamaze iminsi itatu.

Uyu muhanzi abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram yashyizeho amashusho agaragaza aba bombi ko bongeye gushyingiranwa.

Ni ibirori byaranzwe n’ibyishimo kuri aba bombi ndetse n’inshuti n’imiryango bari aho, Ne-Yo mukuryoshya umunsi wabo yaririmbiye umugore we zimwe mu ndirimbo z’urukundo afite.

Ne-Yo na Crystal Renay bakoze ubukwe bwa mbere mu 2016 ariko mu 2020 uyu mugabo yatanze ikirego ashaka gatanya ariko nyuma agikuramo.

Mu mwaka wa 2021 Ne-Yo yongeye gusaba Crystal ko yamubera umugore ubwo yavugaga ko ibihe bya guma murugo byatewe na Covid 19 biri mu byatumye urugo rwe rusubirana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa