Nick Cannon aritegura kwibaruka umwana wa cumi nyuma y’ukwezi kumwe abyaye
Yanditswe: Friday 26, Aug 2022

Umuhanzi Nicholas Scott Cannon uzwi ku izina rya Nick Cannon aritegura kubyara umwana wa cumi mu gihe umwana afite muto amaze ukwezi kumwe avutse.
Uyu mugabo w’imyaka 41 aritegura kwibaruka umwana wa cumi mu gihe mu bana afite yagiye ababyarana n’abagore batandukanye barimo umuhanzikazi Maria Carey bafitanye babiri.
Uyu mugabo usanzwe ari umuhanzi, umunyarwenya n’umukinnyi wa filime, yasangije amashusho abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, yerekana umunyamideli Brittany Bell ko anakuriwe, avuga ko agiye kumubyarira undi mwana.
Mu butumwa buherekeza amashusho yashyize ku mbuga nkaranyambaga yanditse agira ati "Igihe cyarahagaze, ibi biraba”.
Cannon na Bell basanzwe bafitanye abana babiri umuhungu witwa Golden w’imyaka itanu n’umukobwa w’umwaka umwe witwa Powerful Queen.
Uyu mwana wa 10 agiye kuvuka nyuma nyuma y’ukwezi kumwe gusa Cannon abyaye umuhungu yise Legendary Love, yabyaranye n’umunyamideli Bre Tiesi.
Uyu mugabo azwiho kubyara abana benshi dore ko mu mwaka wa 2021 wonyine yabyaye abana batatu ku bagore babiri batandukanye. Mu bana ba Cannon, umunani nibo bariho kuko hari uwapfuye azize ikibyimba cyo mu bwonko.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *