skol
fortebet

Umuhanzi Omah Lay waraye usesekaye I Kigali yakiriwe muburyo budasanzwe[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 13, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi ukomeye muri Nigeria, Omah Lay yaraye ageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu yakirwa neza cyane , aho ari kwitegura igitaramo gikomeye kiza kubera muri Kigari Arena uyu munsi tariki ya 13 Ugushyingo 2021.

Sponsored Ad

Omah Lay yageze mu Rwanda nyuma y’amasaha macye yari ashize asohoye indirimbo ye nshya yise ‘Free my mind’ yitiriye Album ye nshya.

Ibyo wamenya kuri Omah Lay, umuhanzi Mukuru mu gitaramo ‘Kigali Fiesta’:

Omah Lay yabonye izuba ku wa 19 Gicurasi 1997. Ni umunyamuziki wabigize umwuga, umwanditsi w’indirimbo akaba na Producer. Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Nigeria na BBC yo mu Bwongereza bivuga ko yamenyekanye birushijeho mu 2020 abicyesha indirimbo ye yise ‘You’.

Iyi ndirimbo ‘You’ imaze amezi 10 isohotse, imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 6. Yatumye benshi mu bakurikiranira hafi umuziki bavuga ko Nigeria imaze kuba igicumbi cy’umuziki muri Afurika, bashingiye ku bahanzi b’ibikomerezwa iki gihugu gifite batangiye nka Omah Lay.

Omah Lay yavukiye ahitwa Port Harcourt. Mu gihe gito amaze mu muziki amaze guhatanira ibihembo bikomeye birimo City People Music Award nk’umuhanzi w’umwaka, MTV Africa Music Awards 2021, The Headies Award abicyesha indirimbo ye ‘Bad Influence’ n’ibindi.

Uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko muri Gicurasi 2020 yasohoye EP yise ‘Get Layd’ iriho indirimbo ye yise ‘You’ na ‘Bad Influence’ zamumenyekanishije.

Tariki 13 Mutarama 2021, yabwiye Ikinyamakuru Teen Vogue ko yagiye gushyira ku isoko iyi EP afite ubwoba bw’uko yashoboraga kutakirwa neza na rubanda.

Avuga ariko ko ari muri studio yumvaga ifite icyanga biri no mu murongo yihaye wo gukora indirimbo zikora ku marangamutima ya benshi. Ati “Umuziki wanjye n’ibyo nanyuzemo, ni njye, ni ubuzima bwanjye.”


Uyu muhanzi yavuze ko ari umugisha ukomeye yagize kuba yarakiranwe yombi mu muziki. Avuga ko Wizkid, Davido, Burna Boy n’abandi baharuye inzira bisunze injyana ya Afrobeats byamufashije gukomereza mu murongo batangiye.

Kuri we asanga ari igitangaza gikomeye Imana yamukoreye kuba ari mu bahanzi bari gucuruza muri Afurika. Nawe yahamije ko umwaka wa 2020 uzaba urwibutso rukomeye kuri we, kuko wabaye intangiriro nziza kuri we.

Omah yavuze ko yavutse nk’abandi bana, ari umuhungu usanzwe w’iyo mu cyaro, indirimbo ye ‘Get Layd’ ihindura buri kimwe cyose atatekerezaga.

Ibitekerezo

  • Giruti yasesekaye na Kamambirize yewe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa