skol
fortebet

Umuhanzi Winner Messiah yasezeranye n’umukunzi we(AMAFOTO)

Yanditswe: Friday 08, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Gitego Cedric wamenyekanye mu muziki Nyarwanda by’umwihariko mu njyana ya Hip Hop nka Winner Messiah yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we.

Sponsored Ad

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 7 Nyakanga 2022 ubera mu Murenge wa Gitega mu Mujyi wa Kigali.

Winner Messiah asezeranye n’umukunzi we imbere y’amategeka nyuma y’uko kuwa 12 Kamena 2022 yambitse impeta umukunzi we bo ubwabo bakabanza kwemeranya kubana nk’umugore n’umugabo.

Uyu muraperi aherutse kwandika ubutumwa ku rukuta rwe rwa Instagram agaragaza ko yishimiye kuba agiye gutangira urugengo rushya no gutera ikirenge mu cy’abamubanjirije.

Mu butumwa yanditse yagize ati"Urugo n’itangiriro ry’umuzuko wabo dukomokaho.Ndishimye. Ndagukunda ugore wange, warakoze kunkunda urutagabanyije.Akadjama kanjye".

Winner Messiah yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo n’iyitwa ’Selector’ yakoranye na Social Mula ndetse ikanakundwa na benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa