Umuhanzi wo muri Uganda yaciwe miliyoni 56 z’ amashilingi kubera guteza akavuyo mu kiriyo cy’ umuherwe Semwanga
Yanditswe: Thursday 08, Jun 2017
Umuhanzi wo mu gihugu cya Uganada Moses Sekibogo uzwi ku izina rya Mowzey Radio yasabwe kwishyura miliyoni 56 z’ amashilingi ya Uganda azira guteza akavuyo mu kiriyo cy’ umuherwe nyakwigendera Ivan Semwanga.
Tariki 28 Gicurasi uyu muhanzi yagiye mu rugo Nyakwigendera Semwanga ateza akavuyo ku muntu wari arimo acuranga mu kiriyo. Uyu muhanzi yasabye DJ wa kampani Real Sounds ltd ko amucurangira indirimbo undi arabyanga maze uyu muhanzi akora ku gakarito ka DJ akuramo mudasobwa na hard disk (...)
Umuhanzi wo mu gihugu cya Uganada Moses Sekibogo uzwi ku izina rya Mowzey Radio yasabwe kwishyura miliyoni 56 z’ amashilingi ya Uganda azira guteza akavuyo mu kiriyo cy’ umuherwe nyakwigendera Ivan Semwanga.
Tariki 28 Gicurasi uyu muhanzi yagiye mu rugo Nyakwigendera Semwanga ateza akavuyo ku muntu wari arimo acuranga mu kiriyo. Uyu muhanzi yasabye DJ wa kampani Real Sounds ltd ko amucurangira indirimbo undi arabyanga maze uyu muhanzi akora ku gakarito ka DJ akuramo mudasobwa na hard disk abijugunya mu bwongero (swimming pool).
Umunyamategeko Sam Kabanda wunganira kampani Real Sounds Ltd yavuze ko uyu muhanzi yajugunye hard disk na mudasobwa ya DJ bigatuma akazi ka DJ gakomera kubera gutakaza urutonde rw’ indirimbo yari yateguye gucuranga muri icyo kiriyo.
Mu itangazo yagenewe uyu muhanzi umunyamategeko yagize “ … Abakiriya banjye bakubwiye ko barimo guhabwa amabwiriza n’ umushyusyahyarugamba, bamukuyoboraho kuko bari bazi uwo uriwe. Wahise ufata mudasobwa na hard disk ubijugunya muri pisine”
Iyi kampani ivuga ko mudasobwa na hard disk byajugunywe mu mazi aribyo byari ububiko bw’ umuziki yakoreshaga mu kazi kayo ka buri munsi.
Iyo kampani ivuga ko hashize iminsi 14 uwo muhanzi ataboneka ku murongo wa telefone.
Iyi kampani n’ umunyamategeko Kabanda basabye Mowzey Radio kwishyura miliyoni 56 z’ amashilingi bitaba ibyo bakitabaza inkiko.
Dail monitor dukesha iyi nkuru yatangaje ko yagerageje kuvugisha uyu muhanzi ku murongo wa telefone ntibyayishobokera.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *