skol
fortebet

Umuhanzikazi Mayonde wo Kenya yabwiye abakunzi be ko ari umunyarwandakazi

Yanditswe: Monday 03, Apr 2017

Sponsored Ad

Mayonde Masya wo muri Kenya witabiriye igitaramo mu Rwanda, cyiswe “Kigali Jazz Junction”, yabwiye abakunzi b’umuziki we ko aterwa ishema no kuba ari Umunyarwandakazi.
Mayonde, mu kugaragaza ibi yanyujijemo abyina Kinyarwanda, ndetse asaba abantu babizi kumurusha kuza kumufasha kubyina Kinyarwanda; aho Jody yaje akamwereka uko abakobwa bashayaya, naho Mani Martin anawe akaza ku rubyiniro akamwereka uko abahungu bahamiriza.
Iki gitaramo cya “Kigali Jazz Junction”, kiba buri kwezi, icy’iyi (...)

Sponsored Ad

Mayonde Masya wo muri Kenya witabiriye igitaramo mu Rwanda, cyiswe “Kigali Jazz Junction”, yabwiye abakunzi b’umuziki we ko aterwa ishema no kuba ari Umunyarwandakazi.

Mayonde, mu kugaragaza ibi yanyujijemo abyina Kinyarwanda, ndetse asaba abantu babizi kumurusha kuza kumufasha kubyina Kinyarwanda; aho Jody yaje akamwereka uko abakobwa bashayaya, naho Mani Martin anawe akaza ku rubyiniro akamwereka uko abahungu bahamiriza.

Iki gitaramo cya “Kigali Jazz Junction”, kiba buri kwezi, icy’iyi nshuro mu mpera z’icyumweru cyari cyashyuhijwe ahanini n’uko Mayonde yari yaje yiteguye kuririmbira abakunzi be indirimbo ziganjemo ize zo muri Kenya, hamwe n’imbyino byo muri iki gihugu.

Ni igitaramo cyitabiriwe n’Umuyobozi mushya w’Umujyi wa Kigali Pascal Nyamurinda, cyitabirwa na Joseph Habineza wahoze ari Minisitiri wa Siporo n’Umuco, hamwe na Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda Richard Kabonero, abayobozi bakuru ba BRALIRWA n’abandi.

Cyatangiye ahagana saa mbiri n’igice, aho itsinda rya “Neptunez Band” ari naryo ritegura iki gitaramo ari ryo ryatangiye ririmba zimwe mu ndirimbo zakunzwe kera n’izigezweho zicuranzwe mu mwimerere w’injyana ya Jazz.

Ahagana saa tatu n’igice nibwo Patrick Nyamitari nawe wari umuhanzi ukomeye watumiwe yageze ku rubyiniro. Nyamitari, umaze igihe atagaragara cyane mu bitaramo bikomeye yaririmbiye abantu umuziki akoresheje ijwi rye (LIVE), ahuza indirimbo ze za kera zihimbaza Imana (Gospel) hamwe n’izindi nshya ze z’urukundo.

Yahereye ku ndirimbo ‘Niwe Mesiya’, aririmba ‘Uri Imana’ yibutsa abantu indirimbo ze zatumye amenyekana mu muziki muri 2011. Nyamitari yahise ahuza izi ndirimbo za kera n’ize nshya, aririmba ‘I Can’ nuko akomereza ku ndirimbo ye ‘Kalema’.

Abantu baje guhagurutswa ahanini n’indirimbo ‘Wallah’ aho babyinanye nawe, baririmbana ijambo ku rindi. Nyamitari wacurangirwaga na Neptunez Band yaririmbanaga n’abafana abereka ko yifuza ko bishimana, ku buryo yari yamaze kubira icyuya.

Yaje kuza kuririmba indirimbo zindi zirimo ‘Together As One’ ya Lucky Dube, akurikizaho ‘Billionaire’ ya Bruno Mars nayo yahagurukije abantu benshi. Yaje kuva muri iyi njyana ya Reggae aririmba indirimbo ye yitwa ‘Nta Herezo’ nk’imwe mu ndirimbo yahereyeho akiva muri Gospel.

Nyamitari, mu gihe kirenga isaha yamaze aririmba, yaje gusoza aririmba indirimbo za kera za kinyafurika zagiye zikundwa cyane, nuko aririmba n’indirimbo zitwa iz’ibihe byose zirimo ‘I Will Always Love You’ ya Whitney Houston, aririmba ‘Healing The World’ ya Michael Jackson aho abantu bari batwawe bahagurutse bari kuririmbana nawe.

Igitaramo cyari cyitabiriwe n’abantu babarirwa muri Magana atanu; kuko icyumba cya Serena ahabereye iki gitaramo hari hakubise huzuye, ameza yose yateguwe abantu bayicayeho abandi bahagaze. Basangiraga ibyo kunywa byari byiganjemo ikinyobwa cya Mützig nk’umwe mu baterankunga.

Umususurutsabirori yari Remmy Lubega, umuyobozi wa RG Consultant ari nayo itegura ibi bitaramo.

Lubega yaje guhita ahamagara umuhanzi Mayonde, wari umuhanzi mukuru, nuko aza gutangira gukomeza gususurutsa abantu. Mayonde yatangije indirimbo ze zituje, abantu bateze amatwi ngo bumve ijwi rye, nk’umwe mu bahanzi muri Kenya uzwiho ijwi ryiza.

Mayonde yanyuzagamo akaririmba mu Kinyarwanda, agira ati ‘Ndagukunda Cyane’ nuko aza no kuvuga ko nubwo ari Umunyakenyakazi anavanzemo Umunyarwandakazi, agira ati “Igice kimwe ndi Umunyakenyakazi, ikindi ndi Umunyarwandakazi kuko Papa ni uwo muri Kenya naho Mama akaba Umunyarwandakazi.”

Mayonde nawe yaje kuza guhagurutsa abantu, baririmbana indirimbo zirimo ‘Kama Kawaida’, ‘Isikuti Love’, aririmba n’izindi ze ziri kuri Album ye ‘Magic in the Air’ zirimo nka ‘Isuni Yilu’, ‘Angels’, ‘Ajabu ya Musa’, ‘Rise’ n’izindi.

Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Izubarirashe.rw, arangije iki gitaramo, Mayonde yavuze ko iyi ari inshuro ye ya gatandatu aje mu Rwanda, ko asanzwe ahaza aje no gusura abo mu miryango ye. Yaherukaga mu Rwanda aje kuririmba muri Dinner En Blanc.

Igitaramo cya Kigali Jazz Junction gitaha kizaba mu mpera za Mata 2017.

Andi mafoto y’uko iki gitaramo cyagenze


Mani Martin


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa