skol

Umuhanzikazi nyarwanda Fille Mutoni ukorera umuziki muri Uganda yerekaye umukunzi mushya [AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 27 January 2022

Umuhanzikazi w’Umunyarwanda ukorera umuziki muri Uganda, Fille Mutoni, yerekanye umukunzi we mushya, nyuma yo gutandukana nabi na Edwin Katamba uzwi nka MC Kats, babyaranye, ariko bagahora bashinjanya ko umwe ari we wazanye mu rugo virusi ya SIDA, HIV.


Akoresheje konti ye ya Instagram, Mutoni yerekanye umukunzi we gusa ntiyamugaragaza mu maso. Muri iyo foto, uyu mugore afite indabo nziza, ndetse akurikizaho ubutumwa buvuga ngo ” Yego yego yego,” akameneyesto nk’impeta n’ururabo.

Akoresheje konti ye ya Instagram, Mutoni yerekanye umukunzi we gusa ntiyamugaragaza mu maso.
Ni ibigaragaza ko aba bombi bari mu rukundo n’ubwo umugabo atamenyekanye.

Ubu butumwa bwa Fille, bwashyize akadomo ku bihuha byari biriho ko we na Katamba baba bagiye gusubirana.

Muri iyi minsi, uyu mugore bizwi ko yasinyanye amasezerano na Martin Entertainment gusa nta makuru ye akimenyekana cyane mu bitangazamakuru by’umwihariko ubuzima bwe bwite.

Urugendo rw’urukundo rwa Fille na MC Katamba rwakunze kurangwa na rwaserera ahanini ishingiye ku birego bya buri ruhande rushinja urundi guca inyuma. Fille yavugaga ko Katamba wari na manaja we afite uruhuri rw’abagore b’inshoreke, Katamba na we akavuga ko uwitwa Nkuba Kyeyo ari wahindutse umugabo wa Fille.

Aba bagiye gutandukana ntawemera ibyo ashinjwa, gusa bari bemeranyije ko bazajya bafatanya kurera umwana wabo w’umukobwa.

Fille Mutoni, yerekanye umukunzi we mushya, nyuma yo gutandukana nabi na Edwin Katamba uzwi nka MC Kats

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Bugesera:Umupfumu yubatse umuhanda mu rwego rwo kwitura Igihugu(AMAFOTO)

Umupfumu umaze kumenyekana nka Salongo yubatse umuhanda mwiza mu Karere ka...
22 May 2022 0

Dore inama zishobora kugufasha nyuma yo gutandukana nuwo mwakundanaga

Abantu benshi usanga bagorwa no gukomeza ubuzima bishimye nyuma yuko...
22 May 2022 0

Ihere ijisho uburanga bw’Abanyarwandakazi bavugisha benshi kubera ikimero...

Mu mafoto atandukanye reba ubwiza bw’Abanyarwandakazi bavugisha benshi ku...
22 May 2022 0

Agatoki ku kandi! Amafoto ya Miss Naomie n’umukunzi we akomeje kuvugisha...

Amafoto ya Nyampinga w’u Rwanda 2020 Nishimwe Naomie ari kumwe n’umukunzi we...
21 May 2022 0

Reba uburanga bw’umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Tanzania...

Mu mafoto atandukanye ihere ijisho uburanga bwa Halima Kopwe w’imyaka 23...
21 May 2022 0

Miss Ruzindana Kelia yagaragaje uruhare rwe mu gufasha Urubyiruko kwiga...

Mu gikorwa cyo gutaha ingoro y’amateka yo kwigira kw’Abanyarwanda i Nyanza,...
21 May 2022 0