skol
fortebet

Umuhoza Joyce umukunzi w’umuhanzi Emmy yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi mu buryo budasanzwe[Amafoto]

Yanditswe: Tuesday 23, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuhoza Joyce witegura kurushinga n’umuhanzi Emmy ukorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi mu buryo budasanzwe.

Sponsored Ad

Ibi birori byakozwe mu buryo budasanzwe babyita ‘Bacherolette’ bijya gusa nka Bridal Shower ariko byo biza mbere yayo aho umukobwa witegura gushaka asohokana n’inshuti ze bakarya ubuzima mbere y’uko akora ubukwe. Naho ikitwa ‘Bridal Shower’ kiba rwose ari uguha impanuro umukobwa ugiye kuba umugore.

‘Bacherolette’ imenyerewe cyane mu bihugu by’uburayi by’umwihariko u Bwongereza ariko ku bantu basobanukiwe birakorwa. Ariko abenshi usanga na none bahitamo guhuriza hamwe Bachelorette na Bridal Shower mu koroshya ibintu no korohereza ababyitabira kuko usanga baba ari bamwe kandi bijya gusa.

Emmy rero abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yasangije abamukurikira amashusho mato n’amafoto yaranze ibirori by’umukunzi we byabaye kuwa 20 Ugushyingo 2021 ni ukuvuga kuwa Gatandatu ushize.


Ubukwe bwaba bombi buzaba 19 Ukuboza 2021. Ibi birori bikaba bije nyuma y’uko aba bombi bahuriye kuri murandasi bagahuza.

Tariki ya 12 Mutarama 2021 mu buryo bw’ibanga Emmy yasabye Umuhoza ko bazabana undi nawe arabyemera amubwira YEGO, maze Emmy amwambika impeta.

Emmy witegura ubukwe aha yifashishije impano n’ibihangano bye asusurutsa abageni n’abaje kubashyigikira

Umuhoza Joyce watangiye gukora ibirori n’inshuti ze mu gihe yitegura gusanga uwo yahaye umutima ngo babane iteka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa