skol

Umuhungu wa Ngarambe François yizihije isabukuru ya se mu marangamutima

Yanditswe: Thursday 04, Dec 2025

featured-image

Umuhungu w’umuhanzi Ngarambe François, witwa Ngarambe Rwema Daniel, yageneye se umubyara ubutumwa bwuje amarangamutima ku isabukuru ye amubwira ko ari we rugero rwiza kuri we n’umuryango wabo.

Ibyo uyu musore yabwiye se nibishimangira ko koko Indinda iri ubugira kabiri nk’uko Abanyarwanda babivuga kandi ngo burya icyo utanze kirakugarukira hashingiwe ku ndirimbo ye yise umwana ni umutware, ibiganiro akora bishimangira urukundo n’agaciro uyu muhanzi yahaye umuryango ari na byo abenshi bashingiraho bavuga ko akwiye ibyiza byose bituruka ku bamukomokaho n’abandi yabereye urumuri batandukanye.
Yifashishije imbuga nkoranyambaga Ngarambe Rwema Daniel, yibukije abamukurikira ko se yagize isabukueru maze amugenera ubutumwa bwiza bumugaragariza buryo ari uw’ingenzi kandi bishimira kuvuka kuri we.
Yanditse ati: “Data, Nshuti nziza, umujyanama, inkingi ikomeye mu buzima bwanjye. Uyu munsi turizihiza isabukuru yawe, ubuzima bwawe uwo uri we ndetse n’uwo uri kuri benshi. Turi bato hari uwavuze ko akwiyambaza nk’umutagatifu. Tukabiseka nk’urwenya [….]”
Akoze yifashisha ikinamico yigeze kumva akiri muto ariko agakuramo ijambo ryamuherekeje n’ubu akizirikana icyakora ngo bumvaga imivugire y’uwo muntu ikabasetsa iryo jambo ryaragiraga riti: “Iyo ntagira Papa, mba narapfuye barambambye’ akomeza avuga ko ryamugumye mu mutwe atari ukubera ikinamico ahubwo ari uko byahuraga n’uko se amubanira.
Ati: “Ryangumye mu mutwe ari ukuri kuko wambaye hafi, undinda kuyoba, unyobora aheza, nanangira umutima, ukantura Rugira nagaruka nkasanga amaboko yawe arambuye ukampoberana urugwiro.”
Mubyeyi mwiza, Muvugo wa Mamarutare rw’aba Ngarambe, umwarimu icyitegererezo n’umujyanama wa benshi, ndifuza kukubwira ko ngukunda kandi nezezwa no kwitwa umwana wawe […] Imana ikundindire mubyeyi.”
Ngarambe Francois uzwi cyane mu ndirimbo yitwa ‘Umwana ni Umutware’ yavutse tariki 03 Ukuboza 1962. Avukira mu yahoze ari Zaïre ubu ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba yizihiza isabukuru y’imyaka 62.
Ngarambe Rwema Daniel ni umwe mu bana ba Francois Ngarambe akaba akora ubuhanzi bw’amafoto (photography), umuziki, akaba n’umushoramari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa