skol
fortebet

Umukecuru yasazwe n’ibyishimo nyuma yo guhindurirwa ubuzima n’umwana yahaye ibiceri 600

Yanditswe: Wednesday 01, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Vuguziga Margaritha uzwi ku izina rya Mama Kwizera yasazwe n’ibyishimo nyuma yo kwiturwa n’umwana yafashije akamuha ibiceri 600 kugeza ubu ubuzima bwe bukaba bwarahindutse biturutse kuri uwo mwana usigaye abarizwa muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Sponsored Ad

Uyu mubyeyi ari mu mashimwe kubw’umwana witwa Eugene yagiriyeho umugisha kubera ibiceri 600 yamuhaye kugeza ubu akaba arimo kumwitura ibintu atigeze atekereza ko yabona.

Avuga ko uwo mwana bari baraburanye ariko mbere y’uko bavugana yabanje kubibwirwa n’umukozi w’Imana ko agiye kugirirwa neza n’umwana yagiriye neza, ariko avuga ko we atamwibukaga ariko isezerano ry’Imana ritigeze ritinda.

Avuga ko uwo mwana yamuhamagaye mukwa 3 k’uyu mwaka akajya amuha amafaranga ariko amubwira ko azamuha impano vuba iyo mpano akaza kuyimutunguza mu kuwa 14 Gicurasi 2022.

Ati nambitswe ikamba mpabwa ururabyo naherukaga umunsi nashyingirwaga, mu bihembo yamuhaye harimo, gusanirwa inzu, guhindurirwa ibikoresho byose byo munzu, guhabwa ibimutunga n’umuryango mu gihe cy’umwaka,Telephone, amafaranga yo muri Telefone yo guhamagara& Enternet, gutemberezwa n’umuryango we muri Park y’akagera na Nyungwe,guhitamo Hotel ihenze mu mujyi wa Kigali buri weekend mu gihe cy’umwaka, gutemberezwa hanze y’igihugu, amafaranga yo gutangiza icyo gukora ndetse n’ibindi byinshi.

Mu kiganiro n’umunyamakuru Gerard Margaritha yavuze uburyo yahuye na Eugene yafashije akiri mutu ubu akaba amaze kuba umuntu mukuru.

Ati" Twari mu rusengero umwana arahaguruka atanga icyifuzo cy’uko ashaka kujya ku ishuri ariko nta Tike afite, nahise mbura amahoro aho nari ndi dusohotse njya kumushaka mujyana murugo turaganira nsanga ntaho yari afite yayakura ariko hari aho nari narakoze ikiraka mu gitondo bampembye ibiceri 600 nsanga kwirebaho ngenyine sibyiza nubwo ari indangagaciro ariko nafashe umwanzuro ndayamuha"

Yakomeje agira ati" Amafaranga nari mfite ntago yari bunkemurire ibibazo nari mfite ariko yari bwuzuze ikifuzo cya Eugene cyo kujya ku ishuri, mu byukuri iyo nza kugira ibirenze nari kumufasha mu buryo bufatika ariko nibwo bushobozi nari mfite".

Uyu mubyeyi wiswe Umwamikazi Margaritha avuga ko yahuye n’ubuzima butoroshye cyane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yamusize ari umupfakazi akiri muto ku myaka 30 ndetse ari kumwe n’abana b’impinja, avuga ko yarokowe no kujya munzu y’Imana kuko icyo gihe ariho yasanze yabonera amahoro.

Mu buzima butoroshye Margaritha avuga ko yakoze akazi k’ubuyede igihe kinini kugirango abana be babeho kubera agahinda yaterwaga n’abana b’imfubyi.

Margartha yasabye abantu guharanira gukora neza kuko ineza umuntu ayisanga imbere kandi ko aho umuntu atatekerezaga ariho asubirizwa.

Ibitekerezo

  • ikora ineza ikagusanga imbere kdi gutanga bizana umugisha ukabikkora ntakindi ugamije kumumuntu runaka

    touchable storry inkuru nkizi aba ari nziza peeee

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa