skol
fortebet

Umukinnyi wa Filime Nyarwanda Bahavu yongeye kwibutsa urwo akunda umugabo we[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 18, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi umaze kubaka izina mu ruganda rwa Sinema Nyarwanda Bahavu Janet yongeye kwibutsa urwo akunda umugabo we Fleury Legend baherutse gushyingiranwa avuga ko ari impano yahawe na Rurema.

Sponsored Ad

Usanase Bahavu Janet wamamaye muri Filime z’uruhererekane Nyarwanda nka City Maid ikunzwe n’abatari bake mu Rwanda kuri ubu akaba akunzwe cyane muri Filime ye afatanyije n’umugabo we’Impanga’ aho akina yitwa Kami afite impanga ye yitwa Keza yongeye kwibutsa umugabo we urwo amukunda.

Ni mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Mata 2022 bavavu yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yongeye kwibutsa umugabo we ko amukunda cyane ndetse ashimishijwe no kumwifuriza umunsi mwiza.

Ni ifoto yashyizeho iherekejwe n’amagambo agira ati"Igitonddo kiza Rukundo@Fleury_Legend nashakaga kukubwira ko ngukunda nanakwifuriza kugira umunsi mwiza ashyiraho utu Emoji tw’imitima duhamya urwo akunda umugabo we.

Aba bombi bashyingiranwe mu ntangiro z’ukwezi kwa gatatu 2021 basezerana imbere y’Imana mu rusengero rwa Zion Temple ruherereye kicukiro mu Gatenga aho basezeranyijwe na Pastor Ndungutse.

kuri ubu umuryango wabo waragutse kuko mukwa 2 k’uyu mwaka aba bombi Imana yabahaye umugisha bibaruka imfura yabo y’umukobwa bise ’Amora’ bavuga ko nubwo bari mu buzima buryoshye kuva babyara barushijeho kuryoherwa n’ubuzima kubera impano y’umwana Imana yabahaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa