Umukinnyi wa filime Rob Reiner n’umugore we basanzwe mu nzu yabo bapfuye
Yanditswe: Monday 15, Dec 2025
Umukinnyi wa filime n’umwe mu baziyobora bari bakomeye i Hollywood, Rob Reiner n’umugore we, Michele, basanzwe bapfiriye mu nzu i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Amakuru dukesha BBC avuga ko aba bombi basanzwe bapfuye ku Cyumweru tariki 14 Ukuboza 2025, nyuma y’uko hahamagajwe polisi n’abazimya inkongi y’umuriro.
Inzego z’umutekano zatangiye iperereza ku byabaye, zifata uru rupfu nk’urwatewe n’ubwicanyi.
Reiner azwi cyane mu kuyobora filime zakunzwe cyane zirimo The Princess Bride, This Is Spinal Tap, When Harry Met Sally, Misery na A Few Good Men.
Umuvugizi w’umuryango yabwiye itangazamakuru ryo muri Amerika ati “Tubabajwe bikomeye no gutangaza urupfu rutunguranye rwa Michele na Rob Reiner. Turababaye cyane kuri iki gihombo kidutunguye.”
Polisi nta makuru arambuye yatanze ku cyaba cyateye urupfu rwa Reiner wari ufite imyaka 78 n’umugore we w’imyaka 68.
Yongeyeho ko kugeza ubu nta muntu urafatwa, kandi ko nta ukekwaho icyaha cyangwa ukurikiranwa byihariye muri dosiye iri gukorwaho iperereza.
Umuvugizi w’ishami rishinzwe kuzimya inkongi i Los Angeles Fire Department yabwiye BBC ko bahamagawe saa 15:38 ku isaha yo muri Amerika, basabwe gutabara mu nzu iri mu gace ka Brentwood, kamwe mu duce dutuwemo n’ibyamamare byinshi.
Abapolisi bashinzwe iperereza ku byaha by’ubujura n’ubwicanyi mu Mujyi wa Los Angeles na bo bahise bajya aho byabereye, batangira iperereza ryimbitse ku byabaye.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku Cyumweru nijoro, polisi ntiyatanze ibisobanuro birambuye ku rupfu rw’abo bombi cyangwa ku byo basanze bageze mu nzu. Umuyobozi wungirije wa polisi, Alan Hamilton, yavuze ko imirambo yombi yari ikiri mu nzu amasaha arenga atandatu nyuma y’uko inzego zitandukanye zihamagajwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *