Umukinnyi wa filime z’urukozasoni yakatiwe imyaka 19 azira gusambanya abana
Yanditswe: Tuesday 30, Sep 2025
Urukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwakatiye uwahoze ari umukinnyi wa filime z’urukozasoni, Justin Heath Smith wamenyekanye nka Austin Wolf igifungo cy’imyaka 19 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bikomeye byo gusambanya no gushora abana mu bikorwa by’urukozasoni.
Ubushinjacyaha bwatangaje ko Smith, w’imyaka 44, yahimbye imishinga itandukanye yo gukoresha abana mu bikorwa by’ubusambanyi kuva mu 2023, aho yageragezaga guhura n’abana bari hagati y’imyaka 7 na 15, rimwe na rimwe akabasambanya cyangwa agasaba amashusho yabo y’urukozasoni.
Umushinjacyaha mukuru wa New York y’Amajyepfo, Jay Clayton, yavuze ko ibikorwa bya Smith biteye ishozi kandi bidashobora kwihanganirwa. Ati: “Yahigaga abana bato cyane, bamwe bafite imyaka irindwi gusa. Ubutumwa dufitiye abagizi ba nabi nk’aba bureruye: nta handi hababereye uretse muri gereza.”
Smith yatawe muri yombi mu kwezi kwa Mata 2024, ubwo inzego zishinzwe umutekano zasakaga inzu ye i Manhattan, zikahasanga amavidewo arenga 200 y’urukozasoni yerekeye abana. Abashinjacyaha bavuze ko byaje kugaragara ko yari amaze igihe kinini yibasira abana bato, akabasambanya cyangwa akabasaba amashusho y’urukozasoni.
Mu iperereza, byemejwe ko hari ubwo Smith yasambanyije umuntu yibwiraga ko afite imyaka 15 ariko yari umuntu mukuru wiyoberanyije, ndetse akanafata amashusho y’icyo gikorwa. Yashatse no guhura n’umwana w’imyaka 9 bavugaga ko ari mu maboko y’umugabo mugenzi we, ariko uwo mugambi uza gupfuba mu buryo butunguranye.
Ubutabera bwagaragaje ko, uretse ibyo, Smith yakundaga no gusaba abana batandukanye kohereza amashusho y’urukozasoni, harimo umwana w’imyaka 12 n’undi w’imyaka 15, ndetse akayakwirakwiza no ku bandi bantu basaga 15.
Mu gihe cyo kumuta muri yombi, inzego z’ubuyobozi zasanzemo amadosiye arenga 1,200 arimo amashusho y’urukozasoni y’abana, harimo n’agaragaza uko bakorerwaga ihohoterwa rikabije.
Nyuma yo guhamwa n’ibyaha, urukiko rwamukatiye imyaka 19 muri gereza, imyaka 10 y’igenzura rizakurikiraho, ndetse ategekwa no gutanga amande ya $40,000.
Umukinnyi wa filime z’urukozasoni yakatiwe igifungo cy’imyaka 19 azira gushora abana mu bikorwa by’ubusambanyi
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *