skol
fortebet

Bijoux wo muri Bamenya yateye imitoma umusore baherutse kurushinga

Yanditswe: Monday 14, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Aline wamenyekanye cyane muri Film nyarwanda nka Bamenya City maid nizindi ,mu magambo meza yifurije umukunzi we baherutse kurushinga umunsi mwiza wabakundana(St Valentin)

Sponsored Ad

Ni kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Gashyantare 2022 umunsi washyizweho nk’umunsi w’abakundana Aline umukinnyi mwiza wa Film Nyarwanda ukunzwe nabatari bacye yifurije umunsi mwiza w’abakundana umugabo we baherutse kurushinga Lionel Sentore wamamaye mu muziki nyarwanda mu njyana Gakondo.

Aline ukurikirwa n’abatari bake ku imbugankoranyambaga uyu munsi yifashishije urukuta rwe rwa instagram mu magambo meza yagize ati’iteka nshima Imana yampaye umugisha ikampa umugisha wo kugira umugabo w’igitangaza umeze nkawe, warakoze kunkunda no kunyitaho@ lionel_sentore ndagukunda bitari iby’uyumunsi gusa ahubwo ngukunda buri munsi ugize umwaka, buri munsi ni umunsi w’urukundo kuri nge ,umunsi mwiza rukundo" ashyiraho naka emoji kifashishwa nk’ikimenyetso cy’urukundo k’umutima.

Sibyo gusa kandi na Lionel Sentore uherutse kurushinga na Aline yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yagize ati’Happy Valentine’s day rukundo abanzi amenyo bayamarire munda gusa nagukunze urukurinda umwanzi by’iteka.


Aline umukinnyi ukomeye muri Cinema Nyarwanda


Aline n’umukunzi we Lionel Sentore

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa