skol

Umukobwa w’itegura kurishinga n’umuhanzi Patient Bizimana yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi kuri Maimi[Amofoto]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 11 August 2021

Karamira Uwera Gentille uri mu myiteguro ya nyuma y’ubukwe N’UMUHANZI UKUNZWE cyane mu ndirimbo zo kuryama no guhimbaza Patient Bizimana, yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi byabereye mu bwato i Miami muri Leta ya Florida.


Ibi birori bizwi ku izina rya ‘Bridal Shower’ bikorerwa umukobwa witegura kurushinga, uba ugamije gusezerwa bwa nyuma n’urungano bamwifuriza kuzahirwa mu rugo rwe.

Gukorerwa ibi birori kwa Karamira Uwera Gentille ni igisobanuro cy’uko ubukwe bwe na Patient Bizimana bwegereje, nubwo amatariki yabwo akomeje kugirwa ibanga.

Ibi birori bibaye nyuma yuko ku wa 21 Kamena 2021 aba bitegura kurushinga bari berekanywe mu rusengero rwa Evangelical Restoration Church (ERC) Masoro, Patient asanzwe ateraniramo.

Ni igikorwa cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus. Hahamagarwaga couple imwe ku yindi hanyuma hakerekanwa ifoto yabo.

Patient Bizimana yamaze kuba umugabo byemewe n’amategeko kuko yasezeranye na Uwera muri Kamena 2019 mu Karere ka Rubavu. Ni umuhango wabaye mu bwiru bukomeye, uhezwamo itangazamakuru ndetse no kubona ifoto yabaye ingume.

Patient Bizimana ni umuramyi umaze gushinga imizi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Umuziki yawutangiye akiri muto, akiyumvamo impano yatangiye kwihatira kwiga gucuranga piano mu rusengero hanyuma bigeze mu 2007 asohora indirimbo ye bwite yitwa ‘Andyohera’ ari na bwo benshi batangiye kumubwira ko afite ijwi ryiza.

Yakunzwe bidasanzwe mu ndirimbo ze nka ‘Iyo neza’, ‘Amagambo yanjye’, ‘Menye neza’, ‘Ikimenyetso’, ‘Ubwo buntu, ‘Ndaje’ n’izindi nyinshi.

Azwiho gutegura ibitaramo ngarukamwaka bya ‘Easter Celebration’ byitabirwa ku rwego rwo hejuru n’ibihumbi by’abakunda umuziki we. Yabiteguye ahereye ku byo yitaga ‘Poetic Evening of worship’ nyuma bibyara Easter Celebration iba buri mwaka mu kwizihiza Pasika.


Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ihere ijisho amafoto y’ibyamamarekazi nyarwanda yabiciye bigacika kuri...

Muri iki cyumweru turimo gusoza, ibyamamarekazi nyarwanda batandukanye...
23 October 2021 0

Video y’umunsi : Umuhanzi The Ben yerekanye uko yatereye umukunzi we...

Mu gitondo cyo kuri uyu wakane nibwo umuhanzi The Ben yagaragaje video...
21 October 2021 0

Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo ibihembo bya Kiss Summer Awards 2021 bihabwe...

Kiss Summer Awards ni ibihembo bihabwa abantu batandukanye bari mu byiciro...
21 October 2021 0

Platini P yatumiwe mu gitaramo gikomeye muri Sierra Leone

Umuhanzi Platini P uhagaze neza mu muziki Nyarwanda yatumiwe mu...
20 October 2021 0

Symphony Band iri gutegura igitaramo cy’amateka yatumiyemo Ric...

Itsinda ry’abaririmbyi n’abacurunzi rya Symphony Band ryateguye igitaramo...
20 October 2021 0

Amazina y’urukundo The Ben arikwita umukunzi we Miss Pamella[AMAFOTO]

Umuhanzi The Ben n’umukunzi we Miss Pamella bakomeje kuryoherwa n’ubuzima...
20 October 2021 0