skol
fortebet

Umukobwa w’uburanga yatoranyijwe gukinana n’Umunyarwanda Nshuti Gatwa muri filimi ya BBC [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 17, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

BBC itegura filimi yitwa "DOCTOR Who" yahaye akazi umukinnyi w’umugore witwa Yasmin Finney ngo azakinane n’Umunyarwanda Ncuti Gatwa nawe uheruka gutoranywa ngo asimbure Jodie Whittaker.
Azwi cyane kubera ukuntu yakinnye neza muri filimi y’urukundo yitwa Heartstopper ahamagarwa Elle Argent yaciye ibintu kuri Netflix.
Yasmin, ufite imyaka 18, azakina nka Rose - izina rimwe n’uwahoze ari mugenzi we yakinwe na Billie Piper ahanganye na muganga wa David Tennant, baherukaga kubonana hashize imyaka (...)

Sponsored Ad

BBC itegura filimi yitwa "DOCTOR Who" yahaye akazi umukinnyi w’umugore witwa Yasmin Finney ngo azakinane n’Umunyarwanda Ncuti Gatwa nawe uheruka gutoranywa ngo asimbure Jodie Whittaker.

Azwi cyane kubera ukuntu yakinnye neza muri filimi y’urukundo yitwa Heartstopper ahamagarwa Elle Argent yaciye ibintu kuri Netflix.

Yasmin, ufite imyaka 18, azakina nka Rose - izina rimwe n’uwahoze ari mugenzi we yakinwe na Billie Piper ahanganye na muganga wa David Tennant, baherukaga kubonana hashize imyaka 12.

Ariko ntibiramenyekana neza niba azaba umufasha wa muganga mushya, uzaba ari umunyarwanda Ncuti Gatwa w’imyaka 29.

Mu cyumweru gishize nibwo byatangajwe ko azasimbura Jodie Whittaker w’imyaka 39.

Yasmin, wakuriye i Manchester,amaze kugira amashusho amaze kurebwa na miliyoni 12 kuri YouTube, yagize ati: “Iyo haba hari umuntu wabwiye Yasmin w’imyaka umunani ko umunsi umwe azaba ari muri iyi filimi ikomeye, sinari kubizera inshuro miliyoni.

Gatwa, w’imyaka 29, abaye uwa 14 muri uwo mwanya muri icyo kiganiro cyamamaye gishingiye ku nzozi z’abahanga mu bya siyansi (science fiction), akaba ari we wa mbere utari umuzungu ugiye gukina muri uwo mwanya w’imena.

Uyu mukinnyi wa filime wo muri Scotland (Écosse), wavukiye i Nyarugenge mu mujyi wa Kigali mu Rwanda, azwi cyane mu gukina muri filime y’uruhererekane Sex Education yo kuri Netflix.

Yagize ati: "Ntewe icyubahiro cyinshi, mfite amashyushyu arenze kandi birumvikana mfitemo ubwoba bucyeya".



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa