skol
fortebet

Umukobwa wabyaye uri muri Miss Rwanda2021,Kugura Amajwi, Ikiganiro Kihariye na Miss Nimwiza Meghan Umuvugizi wa Miss Rwanda

Yanditswe: Thursday 11, Mar 2021

Sponsored Ad

Miss Rwanda 2021 irarimbanije aho hari gushakishwa Umukobwa uhiga abandi Ubwiza, Ubwenge ndetse n’Umuco ugomba gusimbura Miss Nishimwe Naomie urimaranye Umwaka urenga.

Sponsored Ad

REBA IKIGANIRO KIHARIYE TWAGIRANYE NA MISS NIMWIZA MEGHAN

Kuwa 20 Gashyantare uyu mwaka nibwo hamenyekanye abakobwa 37 muri 413 bari biyandikishije kwitabira iri rushanwa.Kuva iri rushanwa ryatangira, uyu mwaka nibwo habaye amateka y’umubare munini w’abiyandikishije guhatanira iri kamba baturutse Impande zitandukanye z’ Urwanda.

Kuwa 6 Werurwe nibwo hatoranyijwe abakobwa 20 bagombaga kwerekeza mu mwiherero i Nyamata. abakobwa bose uko bari 37 banyuze imbere y’abagize akanama nkemurampaka kari kagizwe na Emma Claudine Ntirenganya, Pamella Mudakikwa, Basile Uwimana na Utamuliza Isaro Carine maze 18 muri bo baba aribo aka kanama nkemurampaka gaha amahirwe yo gukomeza mu kindi kiciro, babiri bo bakomeza nta mpaka bitewe nuko bari batowe cyane mu majwi kuri SMS no kuri murandasi kurusha abandi.

Habaye impinduka zatunguranye mu bagize akanama nkemurampaka, dore ko umwe mu baba bitezwe cyane ariwe Mutesi Jolly atigeze abagaragaramo, ko ahubwo yaje gutungurana akagaragara ashyikiriza abakobwa batambutse ’PASS’.

Mu kiganiro na Miss Nimwiza Meghan Umuvugizi wa Rwanda Insipiration BackUp itegura irushanwa yavuze ko nta gikuba cyacitse ku kuba Jolly ataragaragaye mu bagize akanama Nkemurampaka.

Ati" Jolly si Kamara, navuga ko nta muntu uri mu bagize Akanama nkemurampaka Utavamo,rero Jolly ntago yavuyeho burundu, kimwe nuko kuri finale haba n’izindi mpinduka nta wamenya"

Mutesi jolly ntiyigeze avugwaho rumwe kubera imyambarire

Mu kiganiro Kihariye Miss Nimwiza Meghan yahaye Umuryango,yavuze ko abakobwa bari mu mwiherero bameze neza ndetse anahishura byinshi byibazwa na benshi ndetse nibyo ba kwitega ku munsi wa nyuma w’irushanwa kuwa 20 Werurwe 2021.

Nimwiza Meghan umuvugizi wa Rwanda insipiration Backup itegura Miss Rwanda

Yatangaje ko ubuzima bw’abakobwa 20 bose bari mu mwiherero bameze neza nta n’umwe ufite ikibazo na kimwe kugeza ubu.

Ati"Abakobwa bose bameze neza, bafite ubuzima bwiza, bari kwigishwa ibintu bitandukanye kandi bameze neza muri rusange"

Akomeza agira ati"Abakobwa twabagabanyijemo amatsinda kugira ngo bajye bafashanya mu bikorwa bitandukanye, bige gukorera hamwe kani barusheho kumenyana cyane"


Mumwiherero bakora byinhi birimo nimyitozo ngororamubiri

Ku kuba irushanwa ryarabaye mu buryo budasanzwe, avuga ko bitewe ni mbogamizi za Covid-19 uko bari bateguye igikorwa kiri kugenda neza kandi bishimira uko abanyarwanda bakomeje kwakira irushanwa nubwo ryabaye muburyo budasanzwe.

Kuwa 6 Gashyantare ubwo hatoranywaga abakobwa 20 bagombaga kujya mu mwiherero, abantu babaye nkabatungurwa abenshi bagwa mukantu ndetse hibazwa byinshi kuri videwo yatambutse ivuga kubikorwa byaba Nyampinga batambutse kuva muri 2016, bakageza kuri Miss Nimwiza Meghan wa 2019, nyamara ntibagaragaze ibikorwa bya Miss Nishimwe Naomie wa 2020.

Nimwiza Meghan yasobanuye ko "Nishimwe Naomie aracyafite ikamba, kuba tutarerekanye ibikorwa bye nuko agifite ikamba, ikindi kandi iriya videwo niyo yari yerekanwe mu ijoro rya finale ya 2019, rero ibikorwa bya Miss Naomie bizagaragara mu birori byo gutanga ikamba"

Nishimwe Naomie arabura iminsi ibarira kuntoki agatanga ikamba

Mu minsi ishize ubwo amatora yatangiraga haba kuri Murandasi ndetse no kubutumwa bugufi, abenshi babonye umuvuduko w’amajwi yabatoye ba nyampinga bayibazaho, ndetse bamwe bakavuga ko haba harabayemo kugura amajwi, ku ruhande rwabategura iri rushanwa nabo bavuga ko babyumvise ariko ko nta mukobwa numwe batekereza ko yaba yaraguze amajwi.

Ati"Twebwe nka Missrwanda ibyo ntagaciro tubiha, kuko turabizi ntago amajwi agurwa. umukobwa iyo ashyigikiwe abona amajwi kandi iyo haba harabayemo ikibazo tuba twarabimenye kandi kigakemurwa"

Kumukobwa bivugwa ko uri Muri iri rushanwa kandi yarabyaye, Meghan yavuze ko ibyo ari ibihuha bidafite ishingiro kuko iyo aba ahari baba barabimenye kandi ko mbere yo kuza babaka ibyemezo byo kwa muganga byerekana ko batabyaye.

Ati"icyongicyo tuba twarakimenye nka Missrwanda,Impamvu tutagize icyo tugikoraho nuko ntagihari kandi tubaaba ni impapuro zo kwa muganga"

umwiherero w’abakobwa bari guhatanira ikamba rya Nyampinga w’Urwanda watangiye kuwa 7 Werurwe uyu mwaka, ukazasozwa kuwa 20 Werurwe ubwo hazamenyekana umukobwa uzasimbura Nishimwe Naomie umaranye Ikamba umwaka.
REBA IKIGANIRO KIHARIYE TWAGIRANYE NA MISS NIMWIZA MEGHAN

Ibitekerezo

  • Hhhhhhhh impapuro zo kwa muganga? Ubwose ninjijiki yokuzana urupapuro rwanditseho ko yabyaye ahubwo vugango ntago muri Imana ngo mumenye byose

    Uyu mukobwa yasetsa nuvuye guta nyina! Cg se ni ubumenyi bucye!! None icyemezo cyuko umuntu atabyaye gitangirwa mubihe bitaro n’uwuhe muganga??

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa