skol
fortebet

Umugore wa Mico The Best yakorewe ibirori ‘Baby Shower ‘byo kwitegura imfura yabo[Amafoto]

Yanditswe: Saturday 11, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umukunzi w’umuhanzi Mico The Best uzwi mu jyana ya b’injyana ya Afrobeat yakorewe ibirori byo kwitegura Imfura yabo bizwi ku izina rya Baby Shower.

Sponsored Ad

Mu mafoto Clarisse umufasha wa Mico The Best yanyujije kuri story ya Instagram, yerekanye amwe mumashusho yaranze ibirori byo kwitegura umwana yakorewe n’inshuti n’umuryango.

Umunsi wo kuwa 26 Nzeri 2021, niwo munsi w’amateka w’umuhanzi uri mu bami b’injyana ya Afrobeat mu Rwanda, Mico The Best, wakoze indirimbo nyinshi zitandukanye zanyuze imitima y’abatari bacye zirimo “Umugati”, “Save The Date”, n’imwe mu zamamaye cyane yise “umunamba”.

Muri ubu bukwe, benshi batanze impano zitandukanye, inka ziragabwa ndetse Mico The Best agaragarizwa ko ashyigikiwe bikomeye.

Ubwo hari hageze umwanya wo gutanga impano, Riderman yahagurukanye n’itsinda ry’Ibisumizi maze bemerera uyu muhanzi inka izakamirwa umuryango we.

Si Riderman gusa watanze impano kuko Danny Vumbi abinyujije mu muryango wa KIKAC Music n’ubundi babanamo nabo bagabiye inka Mico The Best inka, ariko noneho bemera no kumwishyurira iminsi ibiri muri Kivu Serena Hotel.

Mico The Best yaririmbiye umugore we Igare

Mico The Best ubwo yinjiraga mu cyumba cyo kwiyakiriramo abatumiwe mu bukwe bwe hacuranze uruvangitirane rw’indirimbo ziganjemo izigezweho.

Ubwo yari agihinguka ku muryango ahawe ikaze na MC Uwimana Basile, uwari ushinzwe gucuranga imiziki yatunguranye acuranga indirimbo yitwa ‘Igare’ ya Mico The Best abari aho bose induru bayiha umunwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa