skol
fortebet

Umunya-Nigeria TEKNO arataramira mu Rwanda muri uku kwezi

Yanditswe: Friday 07, Jul 2017

Sponsored Ad

Augustine Miles Kelechi [TEKNO] ukorera muzika mu gihugu cya Nigeria agiye kuza mu Rwanda gutarama mu gitaramo gihurije hamwe abakunzi ba Rayon Sports ndetse n’abakunzi be.
Amakuru aravuga ko TEKNO azataramira mu Rwanda tariki ya 22 Nyakanga 2017.
Ngo uruganda rwa SKOL nirwo rwatangiye urugendo rwo kuzana uyu muhanzi mu rwego rwo kwamamaza ikinyobwa cyabo ndetse no kwishimira igikombe Rayon Sports yegukanye basanzwe banatera inkunga.
Ku myaka 24 y’amavuko, Umunya-Nigeria TEKNO amaze (...)

Sponsored Ad

Augustine Miles Kelechi [TEKNO] ukorera muzika mu gihugu cya Nigeria agiye kuza mu Rwanda gutarama mu gitaramo gihurije hamwe abakunzi ba Rayon Sports ndetse n’abakunzi be.

Amakuru aravuga ko TEKNO azataramira mu Rwanda tariki ya 22 Nyakanga 2017.
Ngo uruganda rwa SKOL nirwo rwatangiye urugendo rwo kuzana uyu muhanzi mu rwego rwo kwamamaza ikinyobwa cyabo ndetse no kwishimira igikombe Rayon Sports yegukanye basanzwe banatera inkunga.

Ku myaka 24 y’amavuko, Umunya-Nigeria TEKNO amaze gukora indirimbo zanyuze benshi muri Afurika nzima nka ‘Pana, Duro, Where’ n’izindi.

Yakoranye n’abahanzi b’ibikomerezwa kuva yatangira muzika Davido, Ice Prince, Iyanya, Blacket, Reekado Banks n’abandi.

TEKNO naza mu Rwanda, azaba yiyongereye ku rutonde rw’ibyamamare bikomoka muri Nigeria bakandagije ikirenge mu Rwanda nka Davido, P-Square, WizKid na Mr Flavor.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa