Umunya-Tchad wavuze ko Abanyarwanda badahumura neza, yakijweho umuriro
Yanditswe: Saturday 25, Oct 2025
Umukobwa w’Umunya-Tchad ukoresha amazina ya Fille du Sahel (Gertrude), ku rubuga rwa Tik Tok yakijweho umuriro, nyuma yo kuvuga ko Abanyarwanda hafi kimwe cya kabiri bose banuka.
Uyu mukobwa yabivuze yifashishije urubuga rwa Tik Tok, aho yavuze ko yabanje gukora amashusho ari mu Gifaransa ariko akaza kugirwa inama yo kwifashisha Icyongereza kuko Abanyarwanda aricyo bumva kurushaho.
Yavuze ati “Banyarwanda, nkunda u Rwanda, ariko ndabinginze, mumbwire, ibyo bintu by’impumuro mbi, mumbwire neza.”
Yakomeje ati “Mumbwire niba kugira impumuro mbi ari kimwe mu bintu bifatwa nk’ubwiza kuri bamwe hano. Oya, kuko ndashaka kubimenya. Mwibuke ko amazuru yanjye atagishoboye kwihangana.”
“Ntimushobora kuba igihugu gisukuye kurusha ibindi muri Afurika, mumbarire, hanyuma ngo abantu banyu babe bafite impumuro mbi. Ibyo bishoboka bite? Bishoboka bite koko?”
Yavuze ko n’ubwo bimeze gutyo kimwe cya kabiri cy’Abanyarwanda bahumura neza, ariko abandi baba bafite impumuro idashamaje.
Ati “Yego, nka kimwe cya kabiri cy’abaturage basohora impumuro nziza, ariko abandi basigaye we, Yezu we! Ndabasabye, mwe musohora impumuro nziza, mujye mwigisha abo bantu basohora impumuro mbi, kuko baronona isura yanyu nk’Abanyarwanda. Mubabwire bahagarike kubagirira nabi gutyo. Ndabasabye.”
Nyuma y’ubu butumwa uyu mukobwa ntabwo yakiriwe neza ndetse bamwe batangiye kumubwira ko yibeshye ku byo avuga, kuko ashobora kuba yarumvise umuntu umwe cyangwa babiri badahumura neza akagira ngo ni u Rwanda rwose. Umwe aseka, ati “Kimwe cya kabiri cy’abaturage? Wahuye n’abatuye u Rwanda bose?”
Abandi baje bamubwiye ko mbere yo kubanza gushinja abantu kunuka nabi, yakabanje akiga kuvuga neza Icyongereza.
Uwitwa Kesia ati “Nshuti yanjye, iyo mpumuro si iy’Abanyarwanda. Ni impumuro y’ubutsinzi amazuru yawe ataramenyera. Wenda umwuka waguteye ikibazo kuko wari usukuye cyane, utuje cyane, kandi uri hejuru y’urwego rwawe rw’icyongereza ngo ubashe kuwusobanukirwa.”
Uwitwa Sangwa Belyse ati “Reba umuntu urimo gushinja igihugu cyose kugira impumuro mbi, wakabaye uhatiriza kuvuga Icyongereza. Ni byo, twabyumvise neza.”
Undi yaje ati “Uyu wabona yarakundanye n’umuntu unuka. Mukobwa mwiza ubwo niwe wari ku rwego rwawe.”
Hari n’abandi bamubwiye ko uwamubwiye ko Abanyarwanda batumva Igifaransa bamubeshye. Undi avuga ko yemeranya nawe ibyo avuga n’ubwo ari Umunyarwanda.
Hari n’uwanditse ati “Kuki utasubira iwanyu niba utekereza ko Abanyarwanda bafite impumuro mbi? Nzi ko abantu bo mu gihugu cyawe ari bo bafite impumuro mbi kurushaho. Ni abaswa kandi bameze nabi.”
Uwitwa Mutoni yanditse ati “Ndabona impamvu amazuru yawe atakibasha kwihangana. Reka nkugire inama, mukobwa muto ni byiza ko wakora indi video usaba imbabazi Abanyarwanda bose.”
Uyu mukobwa ntabwo yigeze agaragaza ko aba mu Rwanda by’igihe kirekire, ariko ukurikije amashusho ye n’uko yavugaga abanyarwanda ashobora ahamaze igihe kitari kinini cyane.
Uyu mukobwa yavuze ko kimwe cya kabiri cy’Abanyarwanda banuka, bamwe bibaza umubare w’abo amaze guhura nabo
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *