skol
fortebet

Umunyamakuru Bianca yasubije abamwibasira bavuga ko yambara ubusa [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 16, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamakurukazi wa Televiziyo Isibo, Bianca yasubije abantu bakunze kumwibasira bavuga ko yambara ubusa atari byo, ko ahubwo ari imideli(fashion) amurika ariko abantu batabizi na none atabarenganya.

Sponsored Ad

Uyu munyamakuru usanzwe uzwiho kurimba, yateguye ibirori bizahemberwamo abarimbye kurusha abandi.

Ibi birori bizaba ku wa Gatandatu tariki 23 Ukwakira 2021, kuri Onomo Hotel mu Kiyovu. Kwinjira birasaba ko nibura uzaba warakingiwe doze imwe y’urukingo rwa Covid-19 kandi umuntu yipimishije mbere y’amasaha 72 y’umunsi nyirizina.

Ibi birori bigizwe n’ibice bitatu harimo gutambuka ku itapi itukura ufatwa amafoto (Red Carpet), kwifotozanya n’ibyamamare (Photo session), umuziki uvanzwe n’aba Djs (Dj Mixing) ndetse harimo no kwidagadurana n’abantu batandukanye bazaba bitabiriye.

Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI TV Bianca yavuze ko ari umuntu wambara ibintu byose, ariko ashimangira ko atari yambaye ubusa ahubwo ari imideli.

Ati “Ikintu wowe wifuza ko nambara ntabwo ari itegeko ko ncyambara , ntabwo tuzahora mu bintu bimwe, ikindi ndi umuntu wambara ibintu byose, uzambona nambaye nk’abahungu, hari umuntu unkunda nambaye imishanana… Abantu bambyumve neza iyi foto nta busa burimo, ni imdieli(fashion) ariko ababibonye bwa mbere bakavuga gutyo, ibyo ndabyakira ariko abazi imideli bazi ko bibaho.”

Ibi birori arimo ategura bizabera kuri Onomo Hotel mu Kiyovu, abazabyitabira bazasabwa kuba bipimishije Covid-19 ndetse barikingije urukingo rumwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa