Umunyamakuru Obededomu yahishuye uko yatutswe kubera ibyo yatangaje ku bukwe bwa Vestine
Yanditswe: Monday 10, Nov 2025
Umunyamakuru obededomu Frodouard yavuze ko ibitutsi yatutswe ku bw’ubukwe bwa Divine Nyinawumuntu ari ibintu byoroshye ugereranyije n’ibyo yatutswe ku bw’ubukwe bwa Ishimwe Vestine na Ooudraogo, anashimira abamubaye hafi by’umwihariko Aline Gahongayire na Tonzi.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Espe Ufitubugingo uzwi cyane kuri Radio umucyo. Ni ikiganiro cyatambutse ku murongo wa ESH TV yashinzwe na Ezra Joas.
Iki kiganiro kibanze ku mbogamizi abashinzwe inyungu z’abahanzi(managers) bakunze guhura na zo.
Byatangiye Espe amubaza ku byerekeranye n’amakuru amaze iminsi avugwa ko uyu munyamakuru yaba yaragurishije Divine Nyinawumuntu, aho ku mbuga nkoranyambaga havuzwe byinshi nyuma y’uko hasakaye amafoto mu buryo butunguranye agaragaza ko uyu muhanzikazi w’imyaka 22 yaba agiye gukora ubukwe na Uwizera Benjamin.
Nyuma y’uko aya mafoto agiye hanze, abantu benshi bagiye ahatangirwa ibitekerezo bibasira uyu munyamakuru. Muri iki kiganiro, Espe yifashishije ubutumwa bwanditswe n’uwitwa Raphael York funs wagize ati: "Aba Managers bose ni ibisambo. Amakuru mfitiye gihamya avuga ko manager w’uyu muhanzi ngo yishyuwe miliyoni 2 kugirango yemere iyi ’deal’ yo gushyingira aka kana ku musaza nk’uyu. Nta Irene nta obededomu bose ni ibisambo by’ingufu."
Ibi byuririweho n’abantu batandukanye barimo n’itangazamakuru, babaza Obededomu impamvu yariye aya mafaranga.
Mu gusubiza iki kibazo, Obededomu yavuze ko nta mafaranga yigeze ahabwa kugirango Divine ahure n’uyu mugabo, ashimangira ko we yimenyaniye n’umusore bihurirana n’ubushake bw’Imana.
Yavuze ko atazi impamvu abantu bamwe bahimbye izi nkuru, gusa agaragaza ko abantu bose batabyakiriye nk’ukuri, aho yavuze ko mu bantu benshi bagaragaje ibyiyumviro byabo kuri iyi nkuru yashimishijwe n’ubusesenguzi bw’uwitwa Munezero Solange Mimy wabajije umwe mu bakwirakwizaga ibi bihuha ati: "Ese ibi ubifitiye iyihe gihamya ko ndimo ndabona ahantu hose ngo miliyoni 2, ngo manager yahawe miliyoni 2, ngo imyaka 49? Ese ko Vestine mwavugaga ngo ajyanye umugabo ufite imyaka 46 ntitwaje gusanga ari ibinyoma?"
Obededomu yakomeje agira ati: "Ibitutsi natutswe ku bwa Divine biroroshye ugereranyije n’ibyo natutswe ku bw’ubukwe bwa Ishimwe Vestine na Idrissa Ouedraogo."
Uyu munyamakuru wa Paradise yavuze ko abamwibasiye atigeze abatindaho kuko ari ibintu amaze kumenyera. Yavuze ko inkuru yatangaje ikamusigira ibikomere ari iy’ubukwe bwa Ishimwe Vestine.
Yatangaje ko nyuma y’uko hasohotse amafoto ya Vestine yasezeranye n’umukunzi we, yaje kwibasirwa nyuma yo kwandika inkuru igaragaramo amakuru asa n’avuguruza ayatangajwe n’abandi.
Ati: "Njye amakuru yerekeranye n’ubukwe bwa Vestine nayamenye tariki ya 31/12 nyahawe n’umwe mu bantu bo mu muryango wanyweye fanta zo gufata irembo. Uyu wampaye amakuru yari yambwiye ko uyu musore ari umunya-Burkina Faso ufite hagati y’imyaka 36 na 37, ambwira ibyerekeranye n’uburyo umusore yigeze kuza muri ’private jet’, umubare w’abaje gufata irembo ndetse anatangaza ko umusore yifuzaga ubukwe bitarenze mu kwezi kwa 2 cyangwa ukwa 3 gusa umuryango w’umukobwa ukaza kubyanga bitewe n’uko Se wa Vestine ari umusirikare akaba yari ari mu butumwa bw’amahoro hanze y’u Rwanda."
Mu nkuru yanditswe n’uyu munyamakuru yavugaga ko tariki ya 31/12 aribwo yamemye amakuru ko irembo ryafashwe, mu muhango witabiriwe n’abantu bari hagati y’abantu 35 na 36. Ikindi yavuze ko ubukwe buzaba mu kwezi kwa 7 umubyeyi wa Vestine yaravuye mu butumwa bw’akazi, anongeraho ko Idrissa yitwa Ouedraogo aho kwitwa Ouedraoso nk’uko byatangazwaga.
Ku byerekeranye n’imyaka ya Idrissa yatangaje ko iri hagati ya 35 na 36 bihabanye n’imyaka yatangazwaga na bamwe bavugaga ari 42 cyangwa 46. Yavuze ko ibi byatumye bamwe bamwibasira bamuhundagazaho ibitutsi bitewe n’uko yasaga n’uvuguruza inkuru batangaje. Yongeyeho ko uko kumwibasira kwatumye yicuza icyatumye yinjira mu mwuga w’itangazamakuru bitewe n’uko atari amenyereye ibyo bintu.
Yashimiye Aline Gahongayire, Tonzi na Papi Clever bari mu bamuhumurije
Obededomu yashimiye cyane abaramyi batandukanye ndetse n’abanyamakuru bamubaye hafi by’umwihariko Tonzi na Aline Gahongayire, ati: "Aba babyeyi barampumurije bambwira ko ntagomba gucika intege kuko ibi bihe na bo babinyuzemo, bansaba kurushaho gukora." Aha yavuze ko yashubijwemo imbaraga n’ubu buhamya bw’aba babyeyi yongera gushyira umutima ku itangazamakuru na bugingo n’ubu.
Muri iki kiganiro kandi, yanagarutse ku mbogamizi abajyanama b’abahanzi bahura na zo, zirimo kutabona abaterankunga bahagije ndetse no kuba bamwe mu bahanzi badafite ubunyamwuga birengagiza ibyo basezeranye n’ababafasha.
Obededomu Frodouard ni umwanditsi w’ikinyamakuru cya Paradise, akaba ari nawe washize Trinity for Support ibarizwamo umuhanzi Divine Nyinawumuntu, ikaba ishinzwe no kumenyekanisha ibikorwa by’abahanzi batandukanye barimo na Antoinette Rehema uherutse gusohora Indirimbo "Ibindi bitwenge’ imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 581 mu byumweru bibiri gusa.
Divine Nyinawumuntu usanzwe abarizwa mu itsinda rya Kingdom of God Ministries unaherutse gusohora indirimbo "Hozana," arateganya gukora ubukwe ku tariki ya 10 Mutarama 2026 nyuma y’uko yerekanwe mu rusengero ndetse bagafata n’irembo.
Umunyamakuru Obededomu yavuze ku bikomeye yanyuzemo byamuhungabanyije mu mwuga we w’itangazamakuru
Yavuze ku byo yatangaje kuri Vestine n’umugabo we agaterwa amabuye
Obededomu yanyomoje abavuze ko yishyuwe kugira ngo yemerere umwe mu bahanzi afasha, Divine Nyinawumuntu, gushyingiranwa n’umuherwe
REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *