skol
fortebet

Byinshi ku rukundo rw’umunyamakuru Christelle Kabagire n’umugabo babyaranye/Ubukwe buri hafi

Yanditswe: Monday 06, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamideli akaba n’umunyamakuru Christelle Kabagire yambitswe impeta y’urukundo n’umugabo we babyaranye yita umugabo w’imfura cyane.

Sponsored Ad

Mu masaha atatu ashize nibwo Umunyamakuru wa RBA Kabagire Christtele uherutse kwibaruka umwana we w’imfura asangije abakunze be bo kuri Instagram ko yambitwe impeta n’umugabo we babyaranye.

Uyu munyamakuru aherutse kuvuga ko nubwo afite umugabo babyaranye ndetse bakaba banabana imbere y’amategeko atari umugabo we.

Ibi yabivuze mu Kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Gerard Mbabazi ubwo yatakaga umugabo we utarigeze amutererana mu gutwita kwe kugeza abyaye avuga ko ari umugabo w’imfura cyane kandi uzi gufata inshingano.

Umunyamakuru yamubajije aho yaba yarahuriye n’umugabo ariko christele ntiyashaka kubyinjiramo cyane ati" Icyo nakubwira nuko bwa mbere twahuriye m uri Resitora bwa mbere mubona nasanze ari kumwe n’abashuti bange musuhuza bisanzwe ariko nkabona arimo aranyitegereza cyane ariko nange nabonaga asa neza peh nkunda abantu bagira isuku nyuma rero twaje kujya duhura kenshi birangira asabye nimero yange ya Telephone inshuti yange ni uko byatangiye".

Umunyamakuru yamubajije niba mu buzima bwe yarigeze atekereza gushaka n’umuzungo mu gusubiza agira ati" Ntago nigeze mbitekereza numvaga ko bishoboka ko nashakana n’umuntu wo hanze y’u Rwanda ariko w’umwirabura nabwo nkatekereza mu bihugu bya Afurika nko muri Nigeria n’ahandi.

Kabagire Christele utarifuje gutangaza Igihugu umugabo we akomokamo umunyamakuru yamubajije uko umuryango w’umugabo wamwakiriye nk’umuntu badahuje, yagize ati" Wanyakiriye neza mbonereho no kubashimira ubusanzwe n’abantu badakunda gushaka hanze usanga bashakana bo ubwabo ariko rwose maze kubyara bose bafashe indege baramaruka".

Uyu Munyamakuru yamenyekanye nk’umunyamakuru w’umuhanga cyane ko afite umwihariko wo kuba avuga indimi zirindwi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa