skol
fortebet

Umunyamakuru wa RBA yakorewe ibirori bya ‘Bridal Shower’ mu gihe yitegura kurushinga

Yanditswe: Monday 07, Aug 2017

Sponsored Ad

Iradukunda Michele, umunyamakuru kuri Televiziyo y’u Rwanda na Magic FM yakorewe ibirori bya Bridal Shower mu gihe yitegura gukora ubukwe n’umukunzi we David Humud.
Iradukunda Michele, umunyamakuru kuri Televiziyo y’u Rwanda na Magic FM yakorewe ibirori bya ‘Bridal Shower’ mu gihe yitegura kurushinga n’umukunzi we David Humud bamaranye imyaka itandatu mu munyenga w’urukundo.
Michelle Iradukunda wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga wa Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa 2010, azwi cyane mu ruhando (...)

Sponsored Ad

Iradukunda Michele, umunyamakuru kuri Televiziyo y’u Rwanda na Magic FM yakorewe ibirori bya Bridal Shower mu gihe yitegura gukora ubukwe n’umukunzi we David Humud.

Iradukunda Michele, umunyamakuru kuri Televiziyo y’u Rwanda na Magic FM yakorewe ibirori bya ‘Bridal Shower’ mu gihe yitegura kurushinga n’umukunzi we David Humud bamaranye imyaka itandatu mu munyenga w’urukundo.

Michelle Iradukunda wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga wa Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa 2010, azwi cyane mu ruhando rw’imyidagaduro nk’umwe mu bakobwa bumvikanye mu biganiro bitandukanye bigamije kuzamura umuziki, yanakoze kuri Radio zitandukanye mbere y’uko ajya kuri Radio Rwanda.

Michelle Iradukunda yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram ashima inshuti ze ndetse n’ababyeyi bampuhaye impanuro azashingiraho yubaka urwe, uyu mukobwa yanditse ati “ Icyumweru cyuzuyemo umunezero n’ibishimo bidasanzwe ….Ndagirango mbashimire mwese bakobwa beza ndetse n’ababyeyi beza….Muri ab’igiciro kuri njye.”

Anita Pendo witegura kwibaruka imfura usanzwe ari inshuti magara ya Michelle Irandukunda yanditse amwifuriza kuzahirwa n’urugo kandi ngo Imana izarinde intambwe zabo. Yagize ati “Imana izakubakire,kandi izakuyobore wowe n’umutware wawe.urugo ruzababere ijuru rito…Ndagukunda, uzakomeze kuba umwamikazi.”

Ibirori bya ‘Bridal Shower’ byabaye mu mpera z’iki cyumweru tariki ya 06 Kanama 2017, aho inshuti ze magara zimpuhaye impano n’impanuro zizamufasha mu gihe azaba yarushinze.

Uyu munsi wahurije hamwe inshuti z’akadasohoka cyane cyane bamwe mu banyamakuru bagiye bakorana kuri Radio zitandukanye ndetse na bamwe biganye harimo n’abo bahuriye mu biganiro bitandukanye nka Sandrine Isheja, Cyuzuzo Jean d’Arc, Miss Keza Joannah na Kabagire Christelle

Mu minsi ishize David yambitse impeta Michelle nk’ikimenyetso cyerekana ko bazabana akaramata, biteganyijwe ko ubukwe bwabo buzaba hagati ya tariki 11 na 12 Kamana 2017.

REBA AMAFOTO:








Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa